Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore bimwe mu bituma abagabo benshi bahorana intimba, bikabanarira gutera akabariro

 

 

Kamere y’abagabo muri rusange bihanganira ibibagora ibyo bahura nabyo byose bashaka ibisubizo aho kubisangiza abandi, byagera kubijyanye n’urushako rwabo ho bikaba akarusho. nyamara urusobe rw’ibibazo bahura nabyo, bikomeza kubangiriza ibyiyumviro byabo bucece nubwo bitagaragarira amaso y’abantu cyangwa bikagaragara byararengeranye .

Ibijyanye n’amabanga y’abashakanye ntabwo abagabo bakunda kubiganirira abandi niyo yaba ari inshuti ntabwo babiganiraho nyamara usanga abagore bakunze kubivuga cyane mu nshuti zabo .

Kuri bamwe gutandukana n’uwo mwashakanye bifatwa nk’igisebo cyangwa ubugwari, ibyo bigatuma abagabo bahorana intimba k’umitima yabo, kuko ataba ashaka gutakaza isura nziza mu bantu, nyamara guhuza n’umugore bisa nkaho byananiranye hagati yabo.

Abagabo benshi bazi kwiyumanganya iyo bari mu maso yabandi nyamara iyo bageze murugo umuriro ugurumana. gusa abagabo benshi akenshi birinda gusenya ingo zabo kuko baba bazirikana indahiro barahiye zo kubana akaramata, nyamara babona urugo barimo rusa na gereza kuri bo, ariko gusenya bikabananira ahubwo bakabaho ntabyishimo, bamwe bikabaviramo uburwayi budakira.
Dore bimwe mu bishobora gutuma abagabo bahora batishimye:

Abagabo benshi bashaka abagore bibwira ko babafitiye urukundo nyamara ntarwo ibi rero bituma bahura n’ikibazo cy’intekerezo zitari nziza zihoraho, kuko bibahungabanya bamwe bakumva banapfa
, ariko badashyize hanze amabanga y’urugo rwabo.

Abagabo benshi bahorana agahinda baterwa n’abagore babo,babasaba ibyo badafitiye ubushobozi nk’umugore ashobora kwifuza kuba mu nzu umugabo atashobora kwishyura, bigatuma umugabo yisuzugura cyangwa akibona ko ntacyo ashoboye agereranije n’abandi bagabo.

Abagabo benshi bacibwa inyuma rimwe narimwe bakarera abana batari ababo bibwira ko ari abana babo nyamara abagore babo barabyaranye n’abandi bagabo bikamenyekana nyuma, ibyo bigatuma umugabo agira agahinda k’igihe kirekire, nyamara akabigumana rimwe na rimwe agahinda akagatura kwiyahuza ibiyobyabwenge.

Ikindi gishobora gutera agahinda abagabo bakunze kubabazwa no gukora cyane bahahira urugo, nyamara bakagira abagore b’abasesaguzi batazi gucunga neza umutungo, ibyo bigatuma bahora bakennye urugo rudatera imbere.

Ikindi kintu gikomeye mu kubabaza abagabo,ni igihe bashatse abagore b’ abanyagasuzuguro cyangwa batagira ikinyabupfura: Abagabo bakunda kubahwa, cyane cyane yishimira kubahwa mu rugo rwe, nyamara ingo nyinshi siko biri usanga abagabo benshi basuzugurwa mu ngo zabo aho usanga baragizwe n’inganzwa, gusuzugurwa rero biramubabaza bishobora no kumutera gusenya.

Ubwumvikane buke mu rugo rwabashakanye bushobora no gutuma habaho kutanoza
amabanga y’urugo rwabo, ndetse n’imibonano mpuzabits1na ikabananira, kubera  ko urukundo rwayoyotse.

Gusa usanga Abagabo nubwo batabivugisha umunwa bakunze kugaragaza ibimenyetso by’uko urugo rwabo rutameze neza . ugasanga umugabo waruzwi mu byishimo iyo atahiriwe n’urushako atangira kugabanya guhura n’abantu ndetse n’uburyo yavugishagamo inshuti n’abavandimwe , kandi agahora, acecetse cyane. bamwe kubera kwihererana ibibazo bikababana byishi, hari igihe bagira uburwayi bwo mu mutwe, bitewe no kutaganirizwa cyangwa kubona inama zabafasha kwiyakira.

The Citizen itangaza ko,ibibazo byinshi bishobora gutuma umugabo ahunga urugo rwe akajya arara mu tubari n’ahandi ashobora guhurira n’abandi bagore, bigatuma ata urugo yibwiraga ko yahunze ibibazo by’urugo nyamara aba ari guteza ibindi. akenshi iyi myitwarire iterwa no kutiyakira no gutungurwa n’ibyo babona, ahubwo bakiyanga bakiha ibihano bibashora mu nzira mbi, bibwira ko bari gukemura ibibazo.

Igihe wumva utishimiye ibihe urimo, ni byiza kubyakira utuje, ugashaka umwanzuro udateza ibindi bibazo, byakunanira ukiyambaza inzobere mu bijyanye n’imibanire aho gusenya urugo rwawe.

Related posts