Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore amwe mu mayeri yafasha umusore gutereta umukobwa uwo ariwe wese na wawundi wananiye abasore bose ukamwemeza.

Ni kenshi usanga umuntu yakunze undi ariko akabura aho abihera abimubwira cyangwa yabimubwira bakamukurizaho bimwe ab’ ubu bita ” gutera indobo”. Burya umuntu aterwa indobo kubera uburyo yitwaye atereta , iyo umukobwa nta gahunda agufiteho ubimenya mbere y’ uko umubwira ijambo ndagukunda.N’ ubwo hari usaba umuntu urukundo agahita arumwemerera atamugoye bitewe n’ uwo ariwe , burya akenshi ushobora guterwa akadobo bitewe n’ uko wagiye nabi cyangwa se wabihubukiye nyamara iyo witwara neza byashoboraga gucamo ukwamwemeza.

Dore bimwe byagufasha kwitwara neza igihe ugiye gutereta umukobwa uwo ariwe wese ntabashe kukwigobotora atavuze YEGO:

1.Kwirinda guhita umusaba urukundo mu magambo: Ni keshi usanga abantu batekereza ko intambwe ya mbere mu gukundana n’ umuntu ari uguhita ubimubwira mu magambo , nyamara ahubwo burya iyo ukwiye kuba iya nyuma y’ izindi , mbese ukabimubwira wizeye neza ko akubwira ” YEGO”.Ibi bivuga rero ko ugomba kwitonda, ukereka uwo wakunze ko umukunda mu bikorwa, mu buryo umufata , mu kumuha umwanya no kumwereka ko umwishimiye bityo buhoro buhoro na we ugenda ubona icyo wa muntu agutekerezaho , kuburyo iyo nawe agukunze ubibona mbese mukabanza gukundana mu bikorwa ya magambo akazaza nyuma.

2.Wimubera nk’ umutwaro ngo umuzitire:Burya iyo abantu bakundana, biba byoroshye kuba umwe yabwira undi ngo byanze bikunze uyu munsi tubonane cyangwa byanze bikunze ejo tuzajyana aha naha n’ ibindi nk’ ibyo. Uwo wifuzaho urukundo rero mu gihe mutari mwabyerura rwose uramenye utazamushyiraho igitutu ugashaka ko ibyo umwifuzaho byose bigomba kugenda uko ubishaka.Ahubwo wowe muhe ubwisanzure busesuye , icyo umukeneyeho ukimusabe uciye bugufi naho bitari ibyo uzarya akadodo byihuse!

3.Kwirinda kumwereka ko umufuhira cyangwa se umuyobora: Ibi bikunze kubaho cyane ugasanga umuntu arafuhira undi batari banemeranya urukundo. Ibi ntibivuga ko wakwikuramo ibyo byiyumviro kuko nyine byizana , ahubwo ugomba kugerageza kubyikuramo ntubimwereke. Naguha gahunda akayica wimurakarira ngo ubimwereke , numuhamagara ntafate telephome wimutonganya ngo umwereke uburakari. Irinde mbese kumwereka ko adafite ubwisanzure bwo kwitwara uko wowe ushaka. Ibi byakuviramo kurya akadobo kandi wenda amaherezo wa muntu mwari kuzakundana rugakomera.

4.Kwirinda kuvuga amagambo menshi adasobanutse: Burya abakobwa bakunda abahungu bazi gusetsa ariko na none ntibakunda umuhungu uvugavuga amagambo menshi, umuhungu uvuga adaha abandi umwanya wo kuvuga abakobwa ntibamukunda , niba uri kumwe n’ umukobwa wifuzaho ubunshuti gerageza umuhe umwanya w’ ijambo kandi wirinde kumuca mu ijambo ahubwo ugerageze umutege amatwi. Musore ujye wirinda kuvuga menshi cyane kugira ngo wegukane uwo wakunze. Kora ibikorwa byinshi bimwereka ko umukunda ugire amagambo macye.

Related posts