Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore amayeri agezweho abasore basigaye bakoresha muri iyi minsi kugira ngo baryamane n’ abakobwa mu buryo bubatunguye ubundi bakicuza nyuma..

Mu bakobwa benshi bo muri iki gihe ntabwo baba biyumvisha ko hari ibyo umuntu yakora ngo agukure mu byo urimo gutekereza maze akwihere izindi ntekerezo, ariko bibaho kandi bigakorwa uko wowe utabiteguraga. Nibwo rero akenshi usanga abakobwa bakoze imibonano mpuzabitsina itatekerejweho kuko baba babahinduye ibitekerezo byabo.

Dore amwe mu mayeri abasore bakunze gukoresha bigatuma abakobwa babemerera gukora imibonano mpuzabitsina batabiteguye.

1.Imitoma(amagambo asize umunyu yuje uburyaraya:Iyi ni imwe munzira zikomeye zishobora gutuma umuhungu n’ undi uwariwe wese agukoresha imibonano mpuzabitsina itateganijwe. Gusa ariko ibi bihira bamwe bazi kuvuga imitoma itera umukobwa kunezererwa , ikamukura mubyo yatekerezaga yo ubwayo ikamuha ibyo atekereza kubera uburyo wabimubwiyemo ndetse n’amagambo wakoresheje.

2.Kurira( Gusuka amarira):Hari igihe kigera umuhungu agakoresha amarira , akarira cyane kugira ngo umukobwa ubone ko ibyo umuhugngu arimo kuvuga ari ukuri kandi bimubabaje. Icyo gihe umukobwa abona ko agomba ku guhoza no kumuguma hafi agatangira kukubaza icyo wifuza ngo akiguhe kuko abayumva agahinda ufite yakagufashamo.Nibwo rero iyo umuhungu amusabye ko baryamana kubihakana biramugora cyane kuko aba yamaze kwemera ko icyo ari cyo cyose yakimukorera. We aba yumva ko niba ubimusabye aribyo bishobora kumukiza ayo Marira n’ako gahinda afate kuburyo kubihakana bimugora cyane.Akenshi usa nga mwene aba bakobwa bemera bagakora imibinano kugira ngo bakize amarira abahungu baba bafite imitima yoroshye kuburyo we aba yumva ko ntakindi yamukorera keretse icyo amusabye. Kuryamana nyine.

3.Kukwizeza ibitangaza:Yego Si bose , ariko benshi mu basore bakoresha ibinyoma iyo barimo gutereta, Usanga ashobora no kukwemerera kukugurira inzu kandi we atarayigurira. Iyo rero abona ko nawe watangiye kwizera ibyo ari kukubwira uba umuhaye umwanya wo kongera kukwizeza ibitangaza byinshi.Nyamara mubyo aba ari kukubwira usubije amaso inyuma ushobora gusanga nta nakimwe kizima kiba kirimo ahubwo biba ari uburyo bwo kugira ngo abone kuburyo bworoshye icyo ashaka kugeraho.

Akenshi rero iyo umukobwa wamaze kumufata neza wamuguyaguye maze ugatangira kumubwira ibyo wifuza kumukorera , nawe atangira kumva ko ari wowe nshuti kandi ko nawe ashobora kukwitura ibyo waba ushaka kuri we.Nibwo rero usanga uryamanye n’umuhungu kandi mu buryo utateguye. Mwene aba bakobwa rero usanga ari babandi bakunda utuntu twiza kandi ntabushobozi bafite.iyo ugize icyo umwemerera niyo waba umubeshya aguha icyo ushaka cyose.

4.Icyubahiro kirenze urugero:Ni kenshi uzasanga umukobwa w’imyaka 20 ari kumwe n’umuhungu w’imyaka irenga mirongo itatu ariko ugasanga umuhugungu yamwubashye aramukarabya mu ntoki akamutamika akamusiga amavuta akamwambika inkweto ndetse benshi bakanazihanagura ariko kugira ngo amwereke ko ari umuntu udasanzwe.Ibyo rero bituma umukobwa atangira kwirekura agatangira na we kumva agize impuhwe ku buryo iyo atangiye kuvuga aba ameze nk’ uwabuze umwuka. Iyo rero mumaranye umwanya uhagije wisanga wamaze kugirana imibinano mpuzabitsina na we kandi utari wabiteguye.

5.kukubwira amabanga:Ku nyungu ze umuhungu ashobora kukubwira byinshi akagera n’ aho akubitsa ibinga, rimwe na rimwe hari ibyo akubwira akubeshya ubundi akagira ibyo akubwiza ukuri ukagira ngo ni impuhwe yakugiriye kandi we afite icyo ashaka.Ubwo rero ni cya gihe usanga umukobwa atangira kugira impuhwe kuko aba yumva nawe wamubwije ukuri agatangira koroshya mu mutwe wamubwira ibintu byose ukumva arabyikiriza nibitaribyo akavuga yego.Umuhungu rero iyo abonye wabaye utyo ahita yicinya icyara kuko aba yageze ku ntego ye. Usanga kenshi abakobwa bameze batyo bakunda no kumva bababajwe nibyo bababwiye akenshi bakagira amaranga mutima n’amarira akaza agashiduka batangiye kumukoresha imibonano mpuza bitsina itateganyijwe.

Related posts