Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore amakosa atatu akorwa n’ abagore benshi mu rukundo

Nta kintu cyiza nko kubaho wishimye nta ntonganya. Buri wese agomba kumenya uwo babana uwo ari we , icyo amufasha bityo bikamufasha kumenya uko abana na we.

Nk’ urugero ugomba gutekereza ko uwo uzashaka ari umuntu ugira uburakari kandi ukamenya uko uzabana na we.

Niba yarakaye si byiza kumubwira amakosa ye ako kanya , urareka uburakari bugacururuka ukamubwira mu mwugo nziza.

Kubwira umuntu amakosa ye mu gihe akirakaye si byiza kuko bishobora guteza ikindi kibazo; bityo bisaba ubushishozi.

Kubanza kumenya umuntu mu bana uwo ari we ni yo nzira nziza yo kubaho wishimye.

Hari amakosa menshi akorwa n’ abakundana ariko uyu munsi turibanda ku makosa abagore bakorera abagabo babo.

1.Guhamagarwa n’inshuti kuri telefoni ukirengagiza umugabo:Iki ni ikibazo, hari abagore bamwe biyibagirwa. Agaciro kanini bakagaha inshuti zabo bakiyibagiza umugabo. Ugomba guha agaciro umugabo wawe kurusha undi muntu wese. Mwubahe, niba atashye uri kuganira n’inshuti yawe kuri telefoni cyangwa ufite umushyitsi ubanze wite ku mugabo. Nta cyo bitwaye niba uhuze uri kumwe n’abana cyangwa abashyitsi; icya ngombwa ni ukumwereka ko wamuhaye agaciro kandi umwubaha mu buzima bwawe. Nubyubahiriza, umugabo wawe azumva aguwe neza kandi azagukunda cyane.

2.Gutsimbarara ku kintu runaka:Akenshi abagabo ntibakunda abagore batsimbarara ku kintu, ntibakunda abagore bababwira ko ikintu runaka kibabuza amahoro, nubwo waba uzi ko uri mu kuri, umugore agomba kwihanganira umugabo. Umubwira ubwa mbere, ubwa kabiri wabona nta cyo abikozeho ukamwihorera ukajya ku yindi ngingo.

Uko ukomeza kumubwira ikintu kimwe ni ko arushaho kugenda agira uburakari. Uramureka ukazamusubiriramo cya kintu bukeye cyangwa bukeye bwaho buhoro buhoro ubona igisubizo cy’ikibazo cyawe.

3.Kwigereranya n’abandi: Iri na ryo ni ikosa rikomeye rikorwa n’abagabo ariko cyane cyane abagore. Akenshi bigereranya n’ubuzima bw’abaturanyi babo cyangwa abandi baziranye bakumva ko babaho mu buzima bumwe. Ubuzima bwanyu mu rugo ni ubwanyu bwite.

Ntimukigane uko abandi babayeho, ntimukigereranye na bo ngo mushake kubaho nk’uko babayeho, mujye mubaho mu buzima bwanyu, mushyireho intego zanyu mugomba kugeraho. Nk’urugero ushobora kumva ushaka kugira amarido meza, inzu iteye irangi ryiza, imyenda myiza n’ibindi. Ukora ibishoboka byose bizatuma ugera kuri bya bintu nta wundi urebeyeho. Ntukanegure umuntu kuko atageze ku kintu runaka ahubwo umenye ibijyanye n’iterambere ryawe bwite.

Related posts