Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore amagambo amwe n’ amwe abantu bakundana bakunda kubeshyanya no guhishanya, icya mbere n’ icya kabiri ntibigucike…

Nubwo abantu baba bakundana ku rwego rwo hejuru urukundo rugaragarira buri wese ariko ngo hari utuntu tumwe na tumwe bashobora kubeshyanyaho cyangwa se bakaduhishanya , aho usanga hari amagambo amwe n’ amwe abantu bakunda kubwira abakunzi babo ariko bababeshya.Ubushakashatsi bwakorewe ku bakundana baba abatarashyingirwa ndetse n’ abashyingiwe bwagaragaje ko urutonde rw’ ibintu ababana mu rukumdo bashobora kubeshyanaho cyangwa se bagahishanya.

Dore kuri urwo rutonde ibihari:

1.Ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina

Aha usanga afite uwo akunda ariko hari undi bakorana imibonano mpuzabitsina ariko akabimuhisha, ugasanga hari undi yishimira ndetse akumva anamukurura ariko ntabe yabivuga.

Ku bagabo ho cyangwa se abasore ngo ushobora gusanga banikinisha (masturbation) ariko ntibabe babihingukiriza abakunzi babo ndetse bakanababeshya ko batajya babijyamo. Bahishana uko bashimishwa n’imibonano mpuzabitsina bagirana aho usanga buri gihe amwereka ko abyishimiye nyamara hari n’igihe aba atabyishimiye habe na gato.

2.Ku mabanga

Usanga umwe aba afite uko yumva urukundo afitanye n’umukumzi we ariko ntabimubwire uko biri aho usanga atanifuza kuzarambana na we ariko ntabimutangarize, kubitsanya amabanga amwe n’amwe ariko hakagira ayo bazigama ariko ugasanga buri wese abwira undi ko ntacyo yamuhisha, kubeshyana ku gihe bamarana n’abandi badahuje igitsina, guhisha abo baba bakoranye imibonano mpuzabitsina bibatunguye cyangwa babiteguye, guhishanya ubutumwa bugufi bakira ku matelepfone bitaba cyangwa se no ku bucuti bagirana n’abandi badahuje igitsina no guhisha uburyo babanye n’abo bigeze gukundana mbere.

3.Ikigero cy’urukundo

Aha usanga umuntu ashobora kubwira uwo akunda ko ntawe basa, ko amurutisha abari ku isi bose ndetse ko yanamupfira.

4.Kubijyanye n’igihe

Aha usanga umuntu ashobora kubwira umukunzi we ko nta mwanya afite ngo bavugane kuko hari utuntu ari gukora.

5.Amateka y’imibonano mpuzabitsina

Harimo kutabwizanya ukuri ku mubare w’abobakoranye imibonano mpuzabitsina idakingiye, umubare wabo bigeze kubana mu rukundo, ku bakobwa usanga bahisha ukuri ku bijyanye n’ubusugi bwabo, ku baba barigeze gukuramo inda n’ibindi.

6.Kwizerana no gucana inyuma

Aha usanga biba ku bubatse ingo, aho usanga nk’umugabo cyangwa se umugore adashobora kubwira umufasha we undi bakoranye amabanga y’urukundo byaba byamutunguranye cyangwa se byiteguwe.

Urubuga www.truthaboutdeception.com dukesha iyi inkuru ruvuga ko hari ibintu byinshi bitandukanye abakundana bashobora guhishanya cyangwa se kutabwizanyaho ukuri harimo nko kubwirana ko bakunda abavandimwe b’incuti zabo, hari igihe atakubwira ko atabishimiye kuko azi ko utabifata neza agahitamo kukubeshya.

Kutabwizanya ukuri ku byo bakunda ko incuti zabo zagira cyangwa se uko zamera, aho ushobora gusanga umukobwa yikundira abasore b’imigirigiri (babyibushye) bagaragara ariko uwo bakundana yaba ari muto ugasanga amubwiye ko akunda abasore bato nka we, kubeshyanya ku biro bafite, imyaka, ku myenda n’ibindi bakunda. Aha abakobwa ushobora gusanga babeshya ko batanywa inzoga, itabi cyangwa se n’ibindi binyobwa n’ibiribwa badafata nyamara babikunda.

Abantu b’igitsina gabo ngo ni bo bakunda kubeshya ku bijyanye n’umutungo bafite, ku mushahara binjiza, uko bacunga umutungo wabo; aho umusore ashobora kubwira umukunzi we umutungo adafite kugira ngo amwemeze ko akomeye naho abagabo bo bakerekana umutungo muke aho bashobora kubeshya ku mushahara bafata bakawutubya kugira ngo abagore babo batababaza icyo baba bayakoresheje.

Related posts