Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore amafoto y’ indobanure agaragaza uburanga bw’ inkumi yigaruriye umutima wa B Threy, urasanga ari meza cyane kurusha abakobwa bose wamenye

Mu mafoto atandukanye ihere ijisho uburanga bw’ inkumi yitwa Keza iri mu rikundo n’ umuraperi uri mu bagezweho mu Rwanda ndetse no hanze yarwo uzwi ku izina rya B Trey. Uyu muraperi kuri ubu yamaze gutangaza ko agiye gukora ubukwe n’umukunzi we bamaze igihe bari mu munyenga w’ urukundo.

Ni ubukwe uyu muraperi amaze iminsi ategura bucece kugeza ubwo muri izi mpera z’icyumweru hasohotse integuza z’ubukwe bwe buteganyijwe ku wa 11 werurwe 2023.

B-Trey ubwo yaganiraga n’ Inyarwanda yasobanuye byinshi ku bukwe bwe ndetse n’umukunzi we Keza bagiye gukora ubukwe muri uku kwezi kwa werurwe.

Yagize ati “Ni amahirwe ku muntu kukwereka urukundo, noneho bavuga ko abaraperi ari abantu badashobotse, rero iyo ugize Imana ukabona umuntu muhuza rero biba byiza cyane.”

Yakomeje Kandi avuga ku kintu yiteze ku mukunzi we nibamara gukora ubukwe ndetse n’ukuntu azafatanya urugo n’ubuhanzi bwe.Ati “Ikindi nagiraga ngo ngaragaze ubuhanzi bwanjye, mu gihe cya nyaco kandi nzi ko jyewe n’umukunzi wanjye tuzabifatanya mu buryo bwose turi kumwe.”

Iyi nkumi iri mu rukundo na B-Trey Kandi iherutse kumutera imitoma ku isabukuru ye iba ku wa 27 nyakanga, umwaka ushize yaramutomoye biratinda.

Yagize ati “Ndakwifuriza ubuzima bwuzuye umunezero n’ibyishimo, warakoze kuba uwo uri we kuri jye […] isabukuru nziza rukundo rwanjye. Ndagukunda cyane.” 

Ifoto y’integuza ku bukwe bwa B-Trey n’ umukunzi we buzaba ku wa 11 werurwe uyu mwaka

Uyu munsi rero kglnews yabacukumburiye amafoto y’ uyu mukobwa wigaruriye umutima w’ uyu muraperi bakaba banagiye gushyingiranwa vubaha…

Related posts