Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Dore akamaro ko kunywa umutobe w’Igi ku buzima bw’ amuntu. Wari waracikanwe

Burya ngo si ngombwa gutakaza amafaranga menshi hagurwa ibirungo kugira ngo imisatsi (cyane cyane iy’abakobwa) irusheho gusa neza kuko hari n’ibirungo gakondo bishobora gutuma umusatsi ukura kandi ugasa neza. Urubuga rwa interineti dailyglow.com ruvuga ko igi rifite akamaro n’uruhare runini mu gukura no gusa neza k’umusatsi mu gihe ryakoreshejwe uko bikwiye.

Mu gihe umusatsi wawe wangiritse (waracitse cyangwa se upfukagurika), ukomeye, ari injwiri cyangwa se ufite ubundi busembwa runaka, ngo umuhondo w’ igi ribisi ushobora kugira uruhare runini mu gukemura iki kibazo kibangamira ubwiza:

Dore uko bigenda:

  1. Fata igi rimwe cyangwa se abiri niba ufite umusatsi mwinshi ubundi uyamene ufate umuhondo wayo ushyire mu gikombe ukoroge/urikubite.
  2. Muri ya magi akubise ongeramo ikiyiko kimwe cy’amavuta ya elayo (olive oil) ubundi wongere uvange neza ariko kandi niba udafite aya mavuta ya elayo ushobora no gukoresha andi mavuta asigwa abana bato yifitemo impumuro nziza ubundi ukavanga neza na wa muhondo w’igi ribisi.

3.Hanyuma y’ibyo hita ufata yamvange yawe umaze gukora hanyuma usukemo igikombe kimwe cy’amazi y’akazuyazi.

4.Fura mu mutwe ukoresheje shampoo, nurangiza wihanagure igitambaro cy’amazi gifite isuku ihagije kugira ngo humuke neza.

5.Hanyuma ufate kimwe cya kabiri cya ya mvange y’igi, amazi n’amavuta ya elayo ugisuke mu mutwe hejuru hanyuma ikindi gice cyasigaye ugisuke ku mutwe aho umusatsi utereye ubundi ukoreshe intoki zawe ugerageza kubikwirakwiza mu musatsi hose.

6.Niba urangije koresha kandi igisokozo kugira ngo urusheho kubikwirakwiza mu mutwe hose m ugihe kingana n’iminota 5.

7.Mu gihe iki gikorwa ari cyo nyirizina kirangiye ngo haba hasigaye kumesa mu mutwe hakoreshejwe amazi y’akazuyazi hanyuma mu gihe gito cyane imisatsi yawe itangira gusa neza, koroha ndetse no gukura; ubundi ubwiza bwawe bukarushaho kugaragara, dore ko bavuga ko ngo ubwiza bw’umukobwa/umugore bugaragarira mu misatsi ye.

Related posts