Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Food

Dore akamaro k’imboga z’ibisusa ku buzima bw’umuntu.

 

Ibisusa cyangwa amababi y’uruyuzi

Hari abantu bazi ko ibisusa (amababi y’uruyuzi rweraho ibihaza cyangwa imyungu) bitaribwa, nyamara bigira imboga nziza kandi zirimo intungamubiri kimwe n’izindi mboga rwatsi.

Ni inkuru dukesha rero Conseil nutrition“ aho ivuga ko imboga z’ibisusa zikungahaye kuri poroteyini.

Ugereranyije poroteyini ziri mu bisusa n’iziri muri epinari, usanga mu gisusa harimo nyinshi kurushaho kuko bigira 3,15 g % naho epinari hakabamo 2,3 g % by’izo umubiri ukenera.

Izi mboga kandi ziganjemo imyunyugugu cyane cyane potasiyumu igira uruhare runini ku mikorere y’urwungano rwimyakura (système nerveux) no ku mikorere y’imikaya kandi igatuma amaraso atembera neza mu mubiri.

Ikindi kandi, imboga z’ibisusa zibamo vitamini zitandukanye nka vitamini A na K zifite akamaro kanini cyane. Izindi vitamini nka B na C nazo zibamo. Muri 100 g z’ibisusa habamo vitamin B iri ku gipimo cya 10% z’iy’umubiri ukeneye, naho vitamini C yo ni nkeya cyane ku buryo ingana na 1g.

Ese ni gute imboga z’ibisusa zitegurwa?

Gutegura imboga z’ibisusa biritonderwa cyane. Mu kuzisoroma, ureba ibisusa byoroshye mbese bitarakomera. Mu gihe izindi mboga zisanzwe ubanza kuzoza ubundi ugahita uzikata, iz’ibisusa zo urazoza zamara gucya neza, ukabanza kuzisusura (ukazishishuraho utugozi tuba turi ku mashami afashe amababi) hanyuma ukabona kugenda uzikatamo dutoduto kugira ngo zishye bitagoranye.

Kuziteka byo zitekwa kimwe n’izindi mboga zisanzwe. Ushobora kuzikaranga zonyine, ushobora no kuzitekana n’ibindi biribwa nk’ibirayi, igitoki cyanwa ibishyimbo.

Ibisusa ni imboga gakondo zo mu bihugu by’Afrika kuva kera, ariko no muri Indoneziya na Maleziya usanga zikunzwe cyane.

 

Related posts