Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Congo: Abasirikare ba FARDC barwanye karahava umusivili aratabara , inkuru irambuye

Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hari gusakara amashusho agaragaza abasirikare babiri ba FARDC barwanye karahava , batabarwa n’ umuturage w’ umusivili na we ugaragara nkaho harimo umwe muri bo ashyigikiye.

Aya mashusho yasakaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Nyakanga 2022, agaragaza abasirikare babiri bigaragara ko basinze barwana , iruhande rwabo hari undi wa Gatatu usa n’ ubakiza ariko na we arengera umwe muri bo.

Abantu benshi babonye aya mashusho bayavuzeho ibintu butandukanye , aho bagarutse ku kinyabupfura gike kiranga ingabo za FARDC ari kimwe mu bituma zitwara nabi mu rugamba zihanganyemo n’ inyeshyamba z’ umutwe wa M23 wabambuye umujyi wa Bunagana ndetse n’ ibindi bice byose muri iki gihugu.

Hari bamwe babihuje n’ ibiherutse gutangazwa n’ Umuvugizi wa FARDC Gen Leon Richard Kasongo, aho yagaragazaga FARDC avuga ko ari igisirikare cya 8 gikomeye muri Afurika , basa n’ abaninura ibyo yavuze bifashishije aya mashuso y’ abasirikare babiri ba FARDC bafatanye uwakajwinga.

Nubwo amazina n’ imyirondoro yabo basirikare ataramenyekana , mu gisirikare bizwi ko imyitwarire mibi ihanirwa n’ amategeko.

Ibi bibaye nk’ ibyabaye mu mwaka 2021, aho umusirikare ufite ipeti rya Majoro n’ undi ufite ipeti rya Captaine barwaniye ku kibuga cy’ indege cya Goma , kugeza bakijijwe n’ abasirikare bato bari kumwe , icyo gihe aba basirikare baje gukatirwa gufungwa burundu n’ urukiko rwa gisirikare rwa Kivu y’ Amajyaruguru.

Related posts