Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Byiringiro Lague werekeje muri Sweden yavuze umukinnyi umwe rukumbi wa APR FC azakumbura kurusha abandi bose

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane ku isaha yi saa 16h55 nibwo uwari umukinnyi wa APR F.C byiringiro Lague yerekeje ku mugabane w’iburayi mu gihugu cya sweden.

Aganira n’urubuga rwa APR F.C byiringiro yashimiye ubuyobozi bw’iyi kipe bwamurwanyeho kugeza yerekeje mu ikipe ya Sandvikens IF.

Yagize ati: Murakoze nerekeje muri sweden nkaba ndibunyure muri Ethiopia nkazagera muri sweden ejo saa kumi nimwe za mugitondo (05h00) AM

APR F.C ni ikipe yamfashije cyane kuva nayigeramo nungukiyemo inshuti,abavandimwe n’ibintu byinshi nungukiye muri iyi kipe kandi amahirwe mbonye nzayakoresha neza azamfasha kugera kure.

Yakomeje avuga imihigo ajyanye muri iyi kipe.

Yagize ati: Ngiye hariya ariko gahunda mfite si ukugenda ngo ngaruke kandi na gahunda mfite hariya si ukugenda ngo ngumeyo nukugenda nkakora cyane nkaba nagira nahandi hisumbuyeho nerekeza mbyijeje abanyarwanda ko ngomba kugera kure hashoboka kandi mbifitiye ikizere.

Yakomeje ashimira ubuyobozi bwa APR F.C ndetse n’abandi bose.

Yagize ati: Ndashimira cyane abayobozi ba APR F.C baramfashije bandwanyeho cyane aho ngiye navuga ko ari ukubera bo baramfashije cyane biba bigoye ubona bitanashoboka ariko barandwaniriye cyane bampa amahirwe yo kugenda ndashimira abakinnyi bose twakinanaga kuko iyo baba badahari sinari kubona ayo mahirwe ngo iriya kipe imbone ndashimira staff technique baramfashije cyane bangarurira ikizere mbasha kugaruka ku murongo.

Uyu mukinnyi kandi yavuze ko azakumbura rutahizamu Mugunga Yves bari bamaze igihe ari inshuti magara.

Related posts