Kurota biba ku bantu no ku nyamaswa ariko bikaba nta ruhare na ruto babigizemo.Hari ubwo umuntu aryama ariko akabyuka ntanakimwe yibuka mu byo yarose ibi byose biba byatewe n’imiterere y’umubiri we.
Abahanga batandukanye bagerageje kwiga ku nzozi ngo barebe niba bamenya inkomoko yazo ariko ibyavuyemo ni ukwitiranya gusa.Iyo urose umuntu hari ubwo ibyo warose bisohora nk’uko wabibonye aho niho bigera bikaburirwa igisubizo ku mwana w’umuntu.Ese biba bisobanuye iki iyo wumvise umuntu ari guhamagara izina ryawe munzozi.
Umugabo w’umuhanga wandika kubijyanye n’inzozi witwa Anthony Roebuck, mu nkuru yahaye umutwe ugira uti:”Ese kuki abantu barota babahamagara?”, yasobanuye ko bishobora guterwa n’ubwoba cyangwa ibihe bibi urimo , imyanzuro ihindura ubuzima bwawe urimo gufata muri iyo minsi cyangwa hakaba hari ikintu uri guhorana mu ntekerezo zawe.
Uyu mugabo yavuze ko ushobora kumva izina ryawe rihamagarwa mu gihe wiyeguriye umuntu runaka , ukajya ushiguka wumvise aguhamagaye nyamara ntawuhari.Yagize ati:”Ushobora kumva izina ryawe rihamagarwa munzozi kubera ko hari ibintu runaka , urimo kwiteramo imbaraga ngo ubikore wibwira ko ubishoboye.Muri uko kwihamagara ukaba urimo kwiyibutsa wowe wanyawe , uniyibutsa kuguma kugasongero kawe”.
Nubwo bimeze bityo, bamwe bizera ko Imana iba ihamagara abantu munzozi, ngo ari nayo mpamvu bumva ayo majwi abahamagara gusa nk’uko twabigarutseho , nta gihamya n’imwe ibashyigikira.Abizera Imana babihuza n’uko bishobora kuba umwuka wera uguhamagarira kugira ibyo witaho warimo wirengagiza.
Bishobora kuba ari indwara ya Hypnagogia.
Umuntu urwaye Hypnagogia, akunze kugira ibibazo byo kumva amajwi adahari by’umwihariko akaba aguhamagara mu izina.Iyo bibaye amajwi hari ubwo uba wumva icyo asobanuye cyangwa ntumenye ibyo avuga.
Ikinyamakuru Healthline, dukesha iyi nkuru, kivuga ko ushobora kumva aya majwi aguhamagara umwanya muto ugahita uryama ugasinzira.