Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Byinshi ku ndwara y’ubushita bw’inkende yageze mu Rwanda n’uko wakwirinda kuyandura

Nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), gitangaje ko indwara y’Ubushita bw’Inkende izwi nka Monkeypox, yamaze kugera mu Rwanda, ni ingenzi cyane ko buri Munyarwanda wese amenya uburyo bwose yanduramo, ibimenyetso byayo ndetse n’uko umuntu yayirinda.

Indwara y’ubushita bw’inkende ni indwara iterwa na virus (MPOX). Iyi ndwara yagiye igaragara hirya no hino ku Isi kuva mu mwaka wa 2022. Icyakora iyi ndwara y’ubushita bw’inkende n’ubwo yandura mu buryo butandukanye ishobora no kwandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, gusa kuyirinda birashoboka cyane.

Umuntu wese ashobora kwandura Mpox kandi, binyuze kugukora ku muntu uyirwaye cyangwa gukora ku matembabuzi by’uyirwaye. Ibi bishobora kuba mu gihe cyo gusuhuzanya cyangwa se gusomana. Uwanduye Mpox atangira kugaragaza ibimenyetso byayo hagati y’iminsi 2 na 19 nyuma yo kuyandura

Bimwe mu bimenyetso byayo ni ibi bikurikira: Kugira ibiheri bimeze nk’ubushye bibabaza bituma umuntu ashaka kwishimashima (Ibi biheri kandi binatera kubabuka k’umubiri cyane cyane ku myanya ndagagitsina, mu maso, mu mugongo, kukiganza no kubirenge), Kugira umuriro mwinshi urengeje 38.5℃, Kubyimba mu nsina z’amatwi, Kubabara umutwe bikabije, Kubabara umugongo, Kubabara imikaya, Kugira inturugunyu cyangwa amasazi.

 

RBC ikomeza isaba ko buri muntu wese ubonye ibimenyetso nk’ibi guhita agana kwa muganga kugira ngo yitabweho, gusa ikanibutsa Abaturarwanda kuyirinda muri ubu buryo bukurikira: Kwirinda gukora ku muntu wagaragaje ibimenyetso, Kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina no gusomana n’umuntu wagaragaje ibimenyetso, Gukaraba intoki neza ukoresheje amazi n’isabune.

Related posts