Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Byinshi ku kirungo cya Maggi kivugwaho gutera kanseri

Hashize  igihe hakwirakwira inkuru yuko gukoresha ikirungo cya  maggi byaba biri mu bitera kanseri.

Ndetse bamwe bagiye babivugaho kenshi dore ko ikijyanye na kanseri ubu gitinywa cyane, nyamara buri wese yabivugaga uko abyumva.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe amashirakinyoma ku bijyanye na  maggi tumenye niba koko ari mbi tuyireke cyangwa se niba hari igipimo ntarengwa dusabwa gukoresha.
Ese  Maggi ikozwe n’iki?

Iki kibazo kugisubiza niho hari izingiro ryo kumenya niba koko ari mbi dore ko ibigize ikintu ari byo biba byiza cyangwa se bikaba bibi.

Iyo usomye ku gapaki ka  Maggi usanga irimo ibi bikurikira:

Umunyu urimo iode

Isukari

Ibyongera icyanga n’impumuro ari byo  Monosodium Glutamate, Disodium

Inosinate na Disodium Guanylate

Amidon yo mu bigori

Amavuta y’amamesa yongewemo hydrogen akaba ibinure bigerekeranye (trans fats)

Ibikomoka kuri soya

Amazi

Irangi (Ammonia caramel

Ibitunguru

Ferric Pyrophosphate

Soya Lecithin

Ibirungo nka White Pepper, Chilli, na Clove

Ibikurwa mu musemburo

Ese koko  maggi ni mbi?

Aha niho ikibazo nyamukuru kiri

Mu bigize  maggi tuvuze hejuru ibiteje ikibazo kurenza ibindi ni bitatu muri byo ari byo

 Umunyu

Monosodium glutamate (MSG)

N’amavuta y’amamesa cyangwa se ibinure bigerekeranye

Kugeza ubu ntawe uyobewe ko umunyu mwinshi Atari mwiza ku buzima dore ko ari isoko yo kurwara umuvuduko udasanzwe w’amaraso na cyane ko uwo basanzemo iyi ndwara bamusaba guhita ahagarika  umunyu.

Ibi rero bituma gukoresha  Maggi cyane bishobora kongera ibyago byo kurwara umuvuduko udasanzwe w’amaraso. Ikibigira ikibazo ni uko usanga dukoresha Maggi nyinshi mu ifunguro rimwe kandi na Maggi ebyiri gusa ziba zamaze kurenza igipimo cyemewe cy’umunyu dore ko mu biyigize hafi 70% ari  umunyu.

Ikindi twagarukaho ni  MSG twavuze haruguru. Iyi nayo iboneka kenshi mu biryo bipfunyikwa, ni mbi noneho ikaba mbi cyane ku bana bato. Mu ndwara zinyuranye ishobora gutera mu gihe ibaye nyinshi harimo:

Asima

Umubyibuho udasanzwe

Kanseri

Umutwe w’uruhande rumwe

Ibinya bidashira

Ibibazo byo guhumeka

Depression

Kwishimagura

Gutera nabi k’umutima

Gususumira

Gucika intege

Ubanza ariyo mpamvu nyuma yo gufungura ibirimo  Maggi usanga umuntu yacitse intege.

Tugere noneho kuri ya mamesa yongewemo hydrogen.

Ibi binure bigerekeranye byabaye isoko y’indwara zinyuranye z’umutima. Bituma imiyoboro y’amaraso ijyamo ikimeze nk’ingese nuko bigatera kuzamuka kwa cholesterol mbi mu mubiri amaherezo bikabyara indwara zinyuranye z’umutima. Ndetse bishobora no kubyara indwara ya stroke, indwara ikirwa na bacye mu bayirwaye dore ko ari uguturika cyangwa kwifunga k’umutsi munini ujyana amaraso mu bwonko.
None dukore iki?

Iyo bigeze aha, hakora umutimanama wa buri muntu. Hari abavuga ngo ni hahandi amaherezo tuzapfa, gusa abo ntitwabura kubibutsa ko nubwo gupfa ari rimwe , ariko nanone gupfa uzi ko bitewe n’uburangare bwawe birababaje.

Inama twatanga rero hano ni izi zikurikira:

 Maggi iba mbi cyane iyo ikoreshwa kenshi kandi igakoreshwa ari nyinshi. Byibuze aga cubbe kamwe kayo mu ifunguro karahagije nabwo Atari buri munsi
Uretse na  Maggi gusa, mu kugura ibirungo irinde ibirimo amarangi (wibuke ko na Maggi birimo).

Irinde ibirimo amavuta y’ibimera by’umwihariko amamesa (huile de palme)
Irinde ibirimo  glutamate yongera icyanga
Shakisha ibibonekamo  umunyu mucye
Ibande ku bibonekamo ibimera (karoti, ibitunguru, thym, …)
Shakisha ibirimo ibibigize (ingredients) bicyeya.

Related posts