Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Byinshi abantu bibaza ku buzima bwa Kabiri

Urupfu nicyo kintu ibinyabuzima byose bihuriyeho,Nta kintu na kimwe mu binyabuzima kitagira iherezo gusa twese muritwe ikibazo dukunze kwibaza n’icyaba gikurikira iherezo ry’ubuzima bwa hano kw’isi.

Icyo tutagomba kwibagirwa ni uko habaho ibihe bibiri bikomeye mu mateka ya muntu. Ni Ukuvuka no Gupfa.

Kuvuka ni ukugera kuri iyi si Uzirikanye iryo yobera ry’ubuzima usanga rwose harimo ineza n’urukundo rw’Imana kuva mu isamwa kugera tuvutse. Tugera ku isi tukakirwa n’abacu, Bagakora ibyo tutibashirije kuko muntu mbere yo kubaka amateka ye, Abanza guhabwa umusanzu n’abo asanze hamwe n’Imana yo mugenga w’ubuzima. Turiyubaka tukiteza imbere, Tukabungabunga ubuzima dushaka ko hatagira ikibuhungabanya, Ubwo buzima buryoha iyo nyirabwo abayeho arangwa n’ineza n’urukundo kuko ubyihungije aba yarapfuye ahagaze.

Nubwo bidakunze kuganirwaho cyane cyangwa akenshi tukabivugaho aruko hapfuye umwe mu bantu tuzi gusa twese mu mitima tuba tubizi ko igihe kimwe kizagera urupfu natwe rukatugeraho.Gusa twese iyo umuntu apfuye dusigara twibaza ibintu byinshi bitandukanye bamwe bati yitabye Imana hari nabadatinya kuvuga ngo kanaka ararimbutse ahanini tubishingira ku myitwarire yarangaga uwo muntu akiri mu buzima cyangwa bikanashingira kubyo wemera ubwawe nibyo wizera.

Ese  bibiliya ivuga iki ku buzima bwa nyuma y’urupfu?

Dukurikije ibyanditswe muri bibiliya dusanga havugwa ubundi buzima nyuma yubuzima bwa hano kwisi ndetse usibye na bibiliya byagorana kubona imyemererere ndetse n’imyizerere yemeza ko iyo umuntu apfuye biba birangiye kandi bose icyo bahuriraho ni ubuzima bwubwoko bubiri bwa nyuma y’urupfu

1.Ubuzima bw’ibyishimo

2.Ubuzima bw’imibabaro

Bibiliya ivuga ko hari ubuzima bw’umunezero udashira{ Ijuru}ikanavuga ubuzima bw’umubabaro udashira. ubwo buzima bukagengwa n’uruhande baba barahisemo bakiri kwisi,Gukurikira Imana cyangwa kuba abanzi b’Imana bagakurikira satani.{Matayo 25:31-46}.

Iyo umuntu apfuye rero ubuzima burakomeza bugakomereza mu mibabaro cyangwa mu byishimo, Na Yesu yarabigaragaje mu mugani yaciye dusanga mu butumwa bwiza uko bwanditswe na{ Luka:19-31} aho avugamo inkuru za Razaro wari umukene ariko yubaha Imana ndetse na Nyamutunzi wari umukire ariko atubaha Imana, Igihe  rero cyaje kugera nyamutunzi arapfa ndetse na Razaro arapfa,Nyamutunzi ararimbuka razaro ajya mw’ijuru mu gituza cya Abulahamu.Gusa aha byumvikane neza ntago aha Nyamutunzi yarimbutse kuko yari umukire cyangwa ngo Razaro ajye mw’ijuru kuko ari umukene ahubwo byatewe namahitamo buri umwe yakoze yo kumvira Imana cyangwa kutayumvira.

Gukurikira Imana nukwemera kuyumvira ndetse no kubahiriza amategeko yayo nta na rimwe wishe,Iyo wishemo rimwe uba uri mu kaga ko kuzarimbuka  by’iteka.Dukurikije ubu  buryo birumvikana ko twese twarimbuka kuko twese turi babi tuvukira mu byaha tukanabikuriramo,Ntawe ukora ibyiza bishimwa n’amaso y’uwiteka{Abaroma 3:23,Yesaya 64:6,Zaburi 14:1-3}.Gusa amahirwe dufite n’uko ibidashobokera abantu imbere y’Imana birashoboka.

Mu bigaragara nta muntu warukwiye kutazarimbuka numwe,Abantu bose bari bakwiye kuzabaho mu mubabaro w’iteka nki igihano cyibyaha bakoze,Ariko kubera ubuntu bw’Imana yaremeye yishyiraho imibabaro yacu yose ntacyo twari gukora dushyikire ubwiza bwayo,Bityo iduhera ubuzima bw’iteka bw’umunezero{Ijuru}ibinyujije muri Yesu Kristo.Icyo dusabwa n’ukwemera ko ari Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwacu tukizera ko Amaraso ye yadukijije urubanza rwibyaha.{Yohana 13:16}.

Bityo rero twagakwiye kurangwa n’ineza ndetse n’urukundo rw’Imana ruduhamagara, Ikatwakira nk’abana bayo, ngo dusangire ikuzo na Yo. Iyo neza yo kwakirwa n’Imana mu ikuzo ryayo, ni twe tubyiyaka, kuko Imana itishimira ko umunyabyaha yarimbuka, ahubwo ishaka ko yakwisubiraho, akareka imigenzereze ye mibi akarangwa n’ineza maze akazabaho, mu bugingo bw’iteka.

Gusa nubwo twakijijwe nubuntu ntibiduha uburenganzira bwo gukora ibyaha ngo nuko Yesu yaducunguye.Nta yandi mahirwe rero dufite kwisi usibye kwiyunga n’Imana tukiri muri ubu buzima kuko uko twitwara hano kwisi nibyo bizagena ubuzima tuzabamo iteka ryose.

Related posts