Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Byakunuka Shelif Umufana ukomeye wa Rayon Sport ubarizwa muri Gikundiro forever Akoze amateka akomeye. Soma inkuru irambuye!

Byakunuka Shelif umufana ukomeye cyane ubarizwa muri Gikundiro Forever agiye gukora amateka akomeye aho agiye kuzajya ahimbira indirimbo iritsinda ry’abafana (Fan Club ) ndetse uyumugabo akaba azajya azana uburyo bushya bw’imifanire bitewe n’indirimbo azajya aba yateguye.

Nkuko tubikesha zimwe munshuti ze, uyumugabo ageze kure ategura indirimbo nshyashya yahimbiye iyikipe yihebeye byose bikaba bikubiye muntego ifitwe n’abafana ba Rayon Sport, abayobozi ndetse n’abakinnyi ba Rayon Sport. iyintego aba bose bahuriyeho irimo kuba iyikipe yakongera kwisubiza icyubahiro imaze igihe idafite cyo kuba yakwegukana ibikombe, ndetse imyiteguro ikaba igeze kure hashoboka kumpande zombi.

Ikipe ya Rayon Sport niyo kipe yonyine hano mu Rwanda usanga ifite abafana bayikunda ndetse bakayihimbira ibisigo biyisingiza n’indirimbo ziyitaka uko iri ntakiguzi ahubwo bakabikoreshwa n’urukundo. ibi rero bikomeza kugira iyikipe iyambere mu Rwanda mugukundwa, ndetse ibi byose bigakomeza kugira abafana b’iyikipe abambere muri ikigihugu mugukorera ikipe bihebeye udushya dutandukanye.

Byakunuka Shelif wasubiyemo indirimbo zitandukanye azerekeza ku ikipe yihebeye, kurubu uyumugabo w’umunyarwenya yashimangiye ko ayamateka agiye gukora ntawuzamukoma munkokora ndetse ahita anashimangirako indirimbo zigera ku6 arizo amaze kurangiza azihimba ndetse akaba atanagaza ko abafana bazaryoherwa ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

.Uyumugabo utangaza ko ntayindi kipe azi hano mu Rwanda, avuga ko kubwe yakifuje ko Rayon Sport ihora itsinda ariko akaba yavuze ko yajyaga abyifuza ntakintu ashingiyeho ariko akaba agiye kujya atanga imbaraga ze zose mugushyigikira iyikipe bityo bikazazamura ubwitabire kubibuga bitandukanye ndtese iyikipe isanzwe ikundwa na benshi ikaba yabona agatubutse mubwitabire bw’abafana.

Related posts