Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kirehe: Baratababaza k’ubw’icuruzwa ry’abana b’abakobwa rikomeje kwiyongera

Bamwe mu batuye n’abakorera muri santere ya Gatore mu karere ka Kirehe, bavuga ko urwego rw’ubugenzacyaha RIB rubakorera Ubukangurambaga bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu ariko bakavuga ko ahazajya umunzani w’amakamyo muri ako gasantere haparikwa ibikamyo usanga hari abantu bahajyana abana b’abakobwa kubahuza n’abashoferi babyo bakabasambanya, ibintu bafata nk’icuruzwa ry’abantu.

Bavuga kandi ko iyo barangije kubasambanya, hari abo bajyana hanze y’igihugu, bityo bagasaba ko ubuyobozi bwagenzura ibyo bikorwa, cyane ko iyo batanze amakuru, abakora nk’abahuza bamerera nabi abatanze amakuru.

Umuturage umwe yagize ati: “ hari abo bajyana bakabamarana icyumweru iyo mu bikamyo kandi abana benshi bajya gushakirayo amaronko! Bajyayo cyane pe! n’ababyeyi bakuze bajyayo gutega! Biriya byo ntacyo twabikoraho kandi aban benshi bajyayo guashakirayo amaronko! Mu byifuzo abaturage bagira, bakagombye kureba ahandi hantu bajya baparika ziriya modoka kuko nizo zibararura kuko baraharara. Nabo baba bafite abakomisiyoneri baza kubashakira indaya bararana nazo, urumva ko ni ikibazo kibangamiye abantu benshi.”

Undi ati: “ hari abana b’abakobwa bakunze kujyana nariya makamyo ajya Tanzania noneho babagezayo bakazabacuruza, bakazagaruka bitonze ariko barabajyanye.”

“ hajyayo abana bataye ishuri, bajya ku munzani, mu tubyiniro…. umunzani usa n’ugitangira ariko bariya banyamahanga baza, ubwo abo bana baturukaga ahandi bakaza bagacika amashuri bakaza kwicuruza. Icyo twasaba inzego za leta ni ugukomeza kuba maso, kudufasha….”

Nzirabatinya Modeste; Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Kirehe,yemera amakuru y’uko hari ahazashyirwa umunzani mu murenge wa Gatore habera ibikorwa bisa n’icuruzwa ry’abantu.

Gusa anavuga ko mu rwego rwo kubikumira, parikingi y’ibikamyo yari ihasanzwe bagiye kuyimurira ahandi, igashyirwa aho babasha kugenzura neza ibihakorerwa.

Yagize ati: “ nibyo, hano ku Gatore, umunzani nturatangira gukora ariko hari parikingi nto twe dushaka no kwimura kuko twe twabonye ahantu twayishyira mu mujyi wa Nyakarambi ndetse no kubicungira umutekano.”

“ abo badamu n’abana b’abakobwa bicuruza muri izo modoka, birashoboka ko ari abo muri Kirehe ariko harimo n’abaturuka ahandi. Ukabona bari kumwe n’umukobwa w’umunyatanzania –kazi ufite n’ibyangomba baramugendanye. Ni ikintu cyo gukurikirana ariko tukabanza tukubaka parking izwi, ikamyo zinjira, tukabasaka zisohoka kugira ngo turebe ko nta mwana ugiye mur’urwo rugendo rwo kuzacuruzwa.”

Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka parikingi mu rwego rwo gukumira ko hashobora kubaho icuruzwa ry’abantu ndetse n’ibindi bibazo bibangamira abana b’abakobwa, Ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe buvuga ko kuzarangira mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka w’ 2024, maze parikingi iri ahazashyirwa umunzani i Gatore igahita yimurwa.

Jean Damascene IRADUKUNDA kglnews.com I Kirehe

Related posts