Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Burya umuravumba ni imari ishyushye, icyo nakubwira cyo wari waracyitswe, indwara 25 zose zikuri ku mubiri zirakira! Dore uko wagenda wivura kuri buri ndwara

Umuravumba ni umuti gakondo ukomoka ku bimera utangaje , umuravumba ufite ubushobozi bwo kuvura indwara zitandukanye ,zaba indwara ziterwa n’amavirusi , indwara ziterwa n’udukoko two mu bwoko bwa bagiteri ,iziterwa n’udukoko tw’imiyege ndetse nizindi nyinshi cyane.

Kuva kera umuravumba wakoreshwaga n’abanyarwanda mu kwivura indwara zitandukanye ,zaba indwara zo mu nda ndetse n’indwara zo mu buhumekero , umuravumba uzwi ku izina rya Tetradenia Riparia ,mu bihugu biteye imbere umuravumba ukorwamo imiti y’ibinini .

Umuravumba uvura iki?

Umuravumba ufite ubushobozi bwo kuvura indwara zitandukanye , ni kimwe mu bimera bivura indwara zitandukanye , umutobe uva mu mababi y’umuravumba ushobora gukoreshwa no mu kwica udukoko ,ndetse no mu gusukura ibikoresho no kwirukana impumuro nko mu musarani muri make ushobora gukoreshwa nk;umuti wa antiseptic .

Ibinyabutabire dusanga mu muravumba bikora nk’umuti

Mu muravumba dusangamo ibinyabutabire bitandukanye ari nabyo biha umuravumba ubushobozi bwo kuvura nk’imiti .Mu muravumba dusangamo ibinyabutabire bikurikira:

Phenol alkaloids flavonoids

Phlobatannins

diterpenes

sesquiterpenes

terpineol

fenchone

B-fenchyl alcohol

B-caryophyllene

perillyl alcohol

phytosterols

Ibinyabutabire bya Diterpenes na Sesquiterpenes nibyo biha umuravumba ubushobozi bwo kuvura indwara ziterwa n’udukoko two mu bwoko bwa bagiteri , udukoko tw’amavirusi ndetse no kuvura kubyimbirwa .Ibinyabutabire bya Saponins , Phenols na flavonoids nabyo bituma umuravumba ugira ubushobozi bwo kuvura indwara ziterwa n’imiyege , uvura allergies , uvura ububabare no kubyimbirwa .Ibinyabutabire bya Alkaloids dusanga mu muravumba nabyo bituma umuravumba ugira bushobozi bwo kuvura indwara zo mu nda ndetse n’inzoka zo mu nda .

Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe ku muravumba 

Hari ubushakashatsi butandukanye bwagiye bukorwa ku muravumba aribwo Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko amababi y’umuravumba yifitemo ubushobozi bwo kuvura indwara ya malariya yoroheje , cyane cyane iyatewe n’agakoko ka plasmodium falciparum Ikinyabutabire cya Diterpene gifite ubushobozi bwo kuvura ububabare bungana n’ubw’imiti ya papaverine ,Imiti ikamurwa mu mababi y’umuravumba ifite ubushobozi bwo kuvura no kwica udukoko two mu bwoko bwa bagiteri nka staphylococcus aureus , staphylococcus epidermis ,  bacillus cereus , bacillus subtilis , micrococcus kristinae , candida albicans ,mycobacterium smegmatis nutundi …..

Indwara umuravumba ushobora kuvura

Umuravumba ushobora kuvura indwara nyinshi zirimo

Ibisebe

ise

ikibyimba

kuwusiga aho warumwe n’imibu hagakira

ibimeme

inkorora

anjine

ibicurane

umusonga woroheje

gufungana mu mazuru

bronchite

umuhaha

agatembwe

umunaniro ukabije

umuriro utazi icyawuteye

kubabara mu gituza

amagrippe

rhinite

kunyara ukababara

ubuganga

kuribwa umutwe (migraine)

diarrhea /  impiswi

kubabara mu nda

kuvura inzoka zo mu nda

amibe

Uko bategura umuravumba bagamije kwivura

Uko bategura umuravumba bagamije kwivura

Hari uburyo butandukanye wateguramo umuravumba ugamije kwivura indwara zitandukanye aribwo

1. kwivura umunaniro mu gihe  utwite 

Hano ufata amababi y’umuravumba ,ukayaakamuramo umutobe wayo ,hanyuma ukawuvanga n’amazi uri bukarabe umubiri wose , ibi bikunze gukoreshwa mu gihugu cya Uganda mu kwivura umuananiro mu gihe utwite .

2. Kwivura amibe n’inzoka zo mu nda : Hano ufata amababi y’umuravumba , ukayakamuramo umutobe wayo ,nta kindi kintu uvanzemo , hanyuma ukanywa ayo mazi wakuyemo

3. Kwivura Indwara y’ise : Kwivura ise , ufata amababi y’umuravumba ,ukayakamura , hanyuma wa mutobe wabonye ugashyiramo umunyu wa gikukuri , ukabivanga neza kugeza igihe gikukuri yayongeyemo yose , hanyuma ukazajya ubisiga hahandi ku ruhu ise yafashe .

4. Kuribwa mu nda : Hano ufata amababi ukayaakamuramo umutobe , hanyuma ugashyiramo amazi make ,ubundi ukabinywa .

5. Kwivira Impiswi: Hano ukoresha amababi y’umuravumba ,ukaba ushobora kuyanywa cyangwa ukayakoramo umutobe hanyuma ukawunywa .

6. Kwivura indwara zifata mu muyoboro w’inkari : Hano ufata umuravumba ukawuvanga n’imizi y’umunkamba . hayuma wamara kubisya neza ukabivanga n’amazi akaba aribyo unywa .

7. Kwivura ama grippe n’inkorora: Hano ufata amababi y’umravumba ,ukayakamura ,hanyuma umutobe wayo ukawuvanga n’indimu wakamuye ,ukabinywa .

Icyitonderwa : Burya imiti gakondo harimo nuyu w’umuravumba , kuyikoresha bisaba kwitinda no gukoresha ingano yayo ntoya ,  kubera ko iyo yakoreshejwe nabi ishobora gutera ibindi bibazo bikomeye mu mubiri birimo nko kwangirika kw’impyiko n’umwijima .Ku bana , gukoresa umuravumba ni ibyo kwitondera no kwirinda kuko bo ushobora kubangiza kurusha abantu bakuru , ni byiza ko wawutegurana isuku mbere yo kuwunywa .

Related posts