Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Burya twarabeshywe 😭 Dore ingaruka mbi zo gukora Siporo!!

 


Gukora imyitozo ngororamubiri bifite akamaro kanini ku buzima bwa muntu. Gusa ubushakashatsi bwerekanye ko imyitozo ngororamubiri nayo igomba kugira ikigero cyayo kuko iyo ikabije igira ingaruka mbi ku buzima.Imyitozo ngororamubiri irengeje urugero, cyane cyane ku bakora siporo yo kwiruka igira ingaruka ku buzima bw’igitsina gore. Ibi ntibishatse kuvuga ko abagore babujijwe gukora siporo, ahubwo ko bakagombye kumenya urugero bazikoramo kugirango zibagirire umumaro ntacyo byangije.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’ishyirahamwe ry’abaganga ba siporo muri Amerika mu mwaka wa 2019 bwemeje ko abagore bakora siporo ku buryo bukabije bibagiraho ingaruka ku buzima. Ibi bigaragara cyane mu bakobwa bakora siporo zo kwiruka. Ingaruka ku buzima zigaragara mu bice bitatu aribyo bita ” Inyabutatu z’indwara zibasira abakobwa bakora siporo ku buryo bukabije” . Gukora siporo zikabije ku bakobwa bitera uburwayi mu kwezi k’umugore, imirire ndetse no mu magufa.

Indwara 3 zikomeye zifata abakobwa bakora siporo zirengeje urugero:

1. Uburwayi ku kwezi k’umugore: Gukora siporo ku buryo bukabije bigira ingaruka ku kwezi k’umugore. Ubu burwayi bugaragazwa n’impinduka zikabije mu kwezi k’umugore.Iyo izi mpinduka zigitangira umugore aba akijya mu mihango ndetse n’uburebure bw’ukwezi kwe bitarahindutse. Ahubwo igihe cye cy’uburumbuke nicyo gihinduka kikajya kiba gitinze nyuma y’igihe cyari gisanzwe kibera.Uko izi mpimduka ziyongera umugore agera ku rwego aba ajya mu mihango ariko nta gihe cy’uburumbuke akigira. Bishatse kuvuga ko anifuza gusama bitamworohera. Muri iki gihe Imihango umugore ayibona atinze cyangwa vuba kuko ukwezi kwe kuba guhindagurika; rimwe kukaba guto cyangwa kunini.

Izi mpinduka rero zirangira umugore cyangwa umukobwa atakibasha kubona Imihango kandi mbere yari asanzwe ayijyamo. Iki gihe iyo hashize amezi 3 umugore atarayibona aba asabwa kwegera muganga akamufasha.

Izi mpinduka zose mu kwezi k’umugore ukora siporo zirengeje urugero ziterwa n’uko izo siporo zigeraho zigategeka igice cy’ubwonko gishinzwe imikorere y’imisemburo ko ntayo agikeneye ubundi ikajya igenda igabanuka gake gake. Ibi bishobora no gutera umugore guhinduka mu miterere y’ibice by’inyuma agatangira kugira imiterere nk’iy’abagabo.

2.Uburwayi mu mirire: Nkuko bisanzwe bizwi , abakobwa benshi bakora imyitozo ngororamubiri baba bagamije kugabanya ibiro kuko baba babona imiterere y’umubiri wabo igenda ihinduka. Ibi rero usanga abenshi babifatanya no kugabanya imirire kugira ngo gutakaza ibiro byihute.

Izi mpinduka zitangira ari umuntu waryaga bisanzwe agatangira agabanya ho gato, ubundi agatangira kwirinda bimwe mu biribwa avuga ko bibyibushya (yirengagije kurya ifunguro ryuzuye) bikaba byagera no ku rwego rukabije hamwe nyuma yo kurya ashakisha uburyo yidaha ngo bigaruke (abiruke) cyangwa akanywa imiti ituma bihita bisohoka vuba. Iyi ndwara mu busanzwe ihitana 15% by’abayirwara cyangwa ikaba yatuma ujyanwa mu bitaro igihe kinini, ukarwara indwara z’imirire mibi nka bwaki.

3.Uburwayi bw’amagufwa: Nkuko twabibonye haruguru, mu bakobwa bakora siporo zikabije imisemburo yo mu mubiri iragabanyuka. Ibi byiyongeraho kuba umugore cyangwa umukobwa ukora siporo zikabije atarya neza bigatuma atabona imyunyu ngugu ihagije yifashishwa mu gukomeza amagufa. Uyu mugore agira amagufwa yoroshye kurusha abandi kandi akaba yagira imvune za hato na hato. Amagufwa afatwa cyane ni ay’amaguru, ayo mu rukenyerero ndetse n’agize uruti rw’umugongo.Nubwo izi ndwara arizo zimaze kwemezwa ko zibasira abagore bakora imyitozo ikabije, haracyakorwa ubushakashaka ku isano gukora imyitozo ikabije bifitanye n’indwara z’umutima, impyiko, indwara zo mu mutwe, umwijima ndetse n’iz’ubuzima bw’imyororokere.

Umuntu ukora siporo zirengeje urugero ashobora kugaragaza ubwo burwayi uko ari butatu cyangwa bumwe muri bwo. Umukobwa ufite izi ndwara avurwa hakurikijwe izo afite kandi twibuka ko zose ziterwa no gukora siporo zikabije no kugabanya ibyo kurya.

* Dore inama zagufasha gukora siporo neza kandi mu rugero:

· Imyitozo hagati y’iminota 30 n’isaha imwe ku munsi irahagije, byibura inshuro 5 mu cyumweru.

· Haranira kurya indyo yuzuye kandi ihagije kugirango siporo wakoze zikugirire umumaro.

· Ntukishyiremo ko kugabanya ibiro ari yo ntego nyamukuru, ahubwo ishyiremo ko ushaka ubuzima bwiza kandi biza buhoro buhoro.

· Niba waratakaje ibiro bigera kuri 20% by’ibyo wari usanganwe, tangira ugabanye imyitozo unongere ibyo kurya.

 

Related posts