Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Burundi: Abantu bitwaje intwaro bishe umusaza n’ umwuzukuru we , mu buryo buteye ubwoba …

Ni ubwicanyi bwabereye muri Komine Ruhombo ho mu Ntara ya Kibitoki iherereye mu burengerazuba bw’ u Burundi , aho abantu bitwaje intwaro bataramenyekana bahitanye umusaza w’ imyaka 85 y’ amavuko ari kumwe n’ umwuzukuru we w’ imyaka 20 y’ amavuko.

Amakaru avuga ko uyu musaza yarashwe amasasu agera kuri 15 yose yanakomerekeje umugore we ari we watanze aya makuru y’ uko byagenze.

Uyu mugore wa Nyakwigendera yavuze ko ibi byabaye byasize abagizi ba nabi bishe uyu musaza n’ umwuzukuru we byabaye mu gihe bari bamaze kuryama, baraza barasa urugi , ndetse n’ umusaza bari baryamanye banica n’ umwuzukuru we batsinze mu mbuga.

Abaturanyi bumvise urufaya rw’ amasasu batangira guhunga , kuko batinyaga ko nabo baraswa , abagerageje gutabara na bo bagendeye kure aba bagizi banabi , cyakora bahise batabaza gusa abatabaye bo basanze aba bagizi ba nabi bamaze kwigendera.

Aya mahano yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 03 Nyakanga 2022, ahagana mu masaha ya saa tanu z’ ijoro , abaturage basabye Leta gukora iperereza rihambaye ku buryo ibi bintu bicika muri iki gihugu.

Related posts