Buriya ushobora guhura n’ umuntu akakwihishamo! Ng’ ubu uburyo wamvumbura umwanzi wawe mu minota mike gusa.

Buriya biragora cyane kuvumbura  umuntu mushya bisa no kwinjira ahantu hashya utigeze ugera na mbere hose. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uburyo wamenya umuntu mwiza wo kwizera mu minota 5 gusa muhuye.Kumenya ko uwo muntu ari mwiza, bizagufasha gukomezanya na we mubuzima buzima wifuza kumunyuzamo ndetse ube wagira n’ibyo umubitsa. Ni ingenzi cyane rero ko ugira ibyo witaho muri urwo rugendo rwo kumumenya mu gihe giti gishoboka.Muri  iyi nkuru tugiye kurebera  hamwe ibintu by’ingenzi, byatanzwe n’abahanga bigaragaza ko uwo muntu ari mwiza n’ubwo ari bwo mugihura.

Agaragaza ko yitaye kubandi cyane: Ikindi kimenyetso kigaragaza ko uwo muntu ari mwiza, ni uburyo agaragaza ko yitaye kuri wowe no kubyo wavuze.Ibuka ibi, ahari wahuye n’umuntu runaka bwa mbere , maze akubaza ibibazo bitandukanye bijyanye n’akazi ukora, ibyo ukunda gukunda , aho uba uri ubusanzwe yewe akakubaza no ku byerekeye umuryango.Ahari ntabwo yari yitaye kuri ibyo gusa ahubwo yanashakaga ko ugira icyo uvuga , kuko yakurebaga mu maso, akakubaza itwo tubazo azunguza umutwe nk’ikimenyetso cy’uko ahari wese.Uyu muntu arimo gutuma wiyumvamo ko uri uw’ingenzi , icyo rero ni ikimenyetso cy’uko byanga bikunze , uwo muntu ari mwiza kuri wowe uko byagenda kose.

Guseka bivuye ku mutima: Kimwe mu bimenyetso bya mbere bigaragaza ko ari mwiza nk’uko abahanga babitangaza ni uburyo aseka. Ibyo bavuga hani si uguseka bisanzwe ahubwo ni uguseka bivuye ku mutima.Iyo nseko izwi nka ‘Duchenne smile, akaba ari izina ryakomotse ku muganga w’Umufaransa witwaga Guillaume Duchenne wasuzumye uko imikaya yo mu maso ikora mu kinyejana cya 19.Uguseka kuvuye ku mutima, gukoresha imikaya yo ku munwa ndetse n’iyo ku maso. Uguseka gutyo akaba ari ikimenyetso gituruka ku byiyumvo nyabyo kandi kigoye guhisha bityo mu gihe asetse gutyo ukaba ushobora kubona ko atari indyarya.Gusa nanone menya ko icyo atari ikimenyetso si musiga cyerekana ko uwo muntu ari mwiza, kuko hari abantu bazi guhimba inseko.

Azi kubaha umwanya wawe bwite: N’ubwo umuntu mwiza agaragazwa no kugukoraho, ariko burya uwo muntu aba azi kubaha umwanya w’abandi.Azi gutandukanya kwisanzura no kubaha ndetse akamenya ko kugena igihe gikwiriye cyo kuvugana na we cyangwa undi muntu runaka.

Ntabwo atinya ku kwereka ko wakosheje: Umuntu mwiza burya nabwo arya indimi cyangwa ngo yibwire uti ‘ese mbivuze akarakara’. Kuri we niyo warakara ariko yakubwije ukuri ntacyo bitwaye. Umuntu mwiza akunda ukuri kurenza ibindi byose.Ikindi kandi uwo muntu ntabwo atinya kwemera amakosa kabone nubwo byaba bigaragara ko arasekwa. Iyo hagize ikiba agakosa , uwo mwanya ahita yemera kandi agasaba imbabazi.

Kugukoraho biramworohera kabone niyo mwaba muri mu ruhame: Umuntu kwiza ntabwo agorwa no kugukoraho agaragaza ibyiyumviro byawe kabone n’ubwo mwaba muri mu bantu benshi.Ubushakashatsi bwo muri Kaminuza ya Miami bwagaragaje ko gukoranaho hagati y’abantu bituma umubiri usohora “oxytocin,” izwi nk’imisemburo ituma umuntu yumva amerewe neza, kandi bigafasha mu kubaka icyizere hagati y’abantu.Niba umuntu agukoraho mu buryo bwiza kandi butakubangamiye muri mu bantu cyangwa ahantu runaka, ni ikimenyetso cy’uko azi kubaka umubano mwiza kandi vuba.

Uwo muntu azi gutega amatwi: Ntabwo ari ukumva amagambo gusa ahubwo atega amatwi akumva n’icyo ayo magambo asobanuye. Umuntu mwiza ntabwo yaguca mu ijambo utarangije kuvuga kuko yubaha wowe n’umwanya wawe n’ibyo urimo kuvuga.Iyo umuntu mwiza arimo kuvuga akoresha cyane ibimenyetso bitandukanye birimo ; Ibigenza, umutwe n’ibindi.

Kugaragaza urugwiro n’ubugiraneza: Mu by’ukuri, ikimenyetso cyiza cyane cy’umuntu mwiza ni ubuntu bwe akaba ari ubuntu bushobora kugaragarira mu mvugo nziza no mu gufasha abandi.Niba uhuye n’uwo muntu reba uko uwo muntu yitwara mu gihe mu kimenyana: Avuga neza abanda ? Afasha abakeneye ubufasha ? Arangwa n’ubupfura ku bo bahura ?Ikindi kandi ubuntu si ibikorwa binini gusa, ahubwo ni ibintu bitoya bigaragaza impuhwe n’ineza. Umuntu ugaragaza ubuntu mu minota mike mu kimenyana aba afite umutima mwiza kandi w’ukuri.

Kumenya umuntu mwiza ntibisaba igihe kirekire. Iyo wita ku bimenyetso nk’ibi byoroshye uburyo aseka, uburyo akwitwararikaho, ukuntu akunda kumva abandi no kwitonda kwe. Ushobora kumenya byinshi ku mutima w’umuntu mu minota mike gusa muhuye.