Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Bunagana: Jenerali Sultan Makenga wa M23 yasabye leta ya DR Congo ikintu gikomeye kugirango barekure umujyi wabunagana. Soama inkuru irambuye witonze!

Intambara hagati y’abarwanyi ba M23 ndetse n’ingabo za leta ya DR Congo FARDC, yarimaze iminsi isa nigenza make ariko kurubu imirwano isa niyongeye gufata isura nshya nyuma y’ibiganiro byabaye hagati ya leta ya DR Congo ndetse na Leta y’u Rwanda ishinjwa na DR Congo ko yaba iha inkunga aba barwanyi. umuyobozi wungirije wa M23 Jenerali Sultan Makenga, mukiganiro yagiranye na Radio Ijwi rya america kumugoroba wejo, yaciye amarenga ko hari ibyo leta yabakorera maze bakemera kurekura umujyi wa Bunagana bamara nye ukwezi kurenga.

Uyumugabo uzwiho ubuhanga bwinshi haba mubyo avuga ndetse no mubyo akora, yatangaje ko bigoye kubyakira mugihe waba uri kurwanira uburenganzira bwawe ariko nyamara uwakabuguhaye agashaka kukwereka ko wowe utabwemerewe ndetse akagaragaza ko ntanikintu nakimwe waba uvuze imbereye.kuvuga ibyo arashingira kukuba leta ya DR Congo yaratangaje ko ifata aba barwanyi nk’ibyihebe ko ndetse idashobora kujya mubiganiro nabo.

Kubwa Jenerali Sultan Makenga yatangaje ko icyo bifuza ari uburenganzira bwabo bambuwe bashaka guhabwa ndetse anavuga ko mugihe leta yakwemera ubwumvikane nabo ndetse ikabaha ibyo basaba bahita bashyira intwaro hasi maze bagafatanya nabandi banye-congo kubaka igihugu cyabo.

Nubwo uyumugabo atangaza ibi ariko ndetse bikaba byakozwe ari nkoguca amarenga kuri leta yicyakorwa ngo amahoro aboneke, leta ya DR Congo ntikozwa ibyo kujya mubiganiro n’aba barwanyi ba M23 kuko kubwa Perezida Felix Antoine Kisekedi yumva ntacyo yaba aganira nabantu we yita ko badashakira icyiza igihugu abereye umuyobozi ndetse kubwe akaba abona ko amaherezo aba barwanyi nakomeza kubagabaho ibitero bazagezaho bakamanika amaboko nyamara aba barwanyi bakaba badahwema gutsinda ingabo za leta ya Congo.

Related posts