Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Bukavu: Impanuka ikomeye yahitanye abanyeshuri 8 n’ umushoferi( soma byinshi kuri iyi nkuru)

Mu mujyi wa Bukavu mu Ntara ya Kivu y’ Amajyepfo , ku wa 28 Kamena 2022, muri Avenue ya Georges Defour kadutu harabereye impanuka ikomeye yahitanye umushoferi n’ abanyeshuri umunani( 8) .

Amakuru avuga ko iyi mpanuka yatewe n’ imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yari itwaye amabuye yagonze iyo modoka yari itwaye abo bana b’ abanyeshuri.

Bivugwa ko iyo modoka yakoze iyo mpanuka itwaye abo banyeshuri ubwo yari ibavanye mu masomo berekeza mu ngo zabo.

Ubwo iyi mpanuka yari imaze kuba banyeshuri umunani bahise bahaburira ubuzima hamwe n’ uwari ubatwaye ari we shoferi nawe wahise witaba Imana.

Amakuru akomeza avuga ko abanyeshuri bane bakomeretse bikomeye ariko kuri ubu barimo kwitabwaho n’ abaganga.

Minisitiri w’ Ubuzima ku rwego rw’ Intara ya Kivu y’ Epfo ni we wemeje aya makuru y’ urupfu rw’ abaguye muri iyi mpanuka. Ati “Abitabye Imana ubu bari mu buruhukiro bw’ibitaro by’Intara bya Bukavu.”

Related posts