Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Bugesera: Nyuma yo kurya inyama y’ ihene umugabo yahise abura ubuzima.

Urupfu rw’ uyu mugabo rwamenyekanye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 29 Gicurasi 2022, ubwo umugore we yavaga kugura ibirungo byo kwifashisha mu kurunga iheneye yari imaze kubagwa ngo iribwe itarapfa nyuma y’ uko yari imaze iminsi igaragaza uburwayi.

Uyu mugabo witwa Ndenzeho Joel yari atuye mu Mudugudu wa Nyamure , Akagari ka Ntarama , Umurenge wa Ririma ho mu Karere ka Bugesera.

Mukashema Judith, umukobwa w’ imfura wa nyakwigendera ndetse n’ abaturanyi b’ uyu muryango ubwo babisobanuraga bavuze ko uyu mugabo yacuye amatungo ye agasaba umugore icyuma cyo gusonga iyi hene ndetse undi agasiga amaze kuyibaga agiye gushaka ibirungo.

Bakomeza bavuga ko batunguwe n’ urupfu rw’ uyu musaza cyane cyane ko nta burwayi yari asanganywe ndetse ngo ntamakimbirane yagiraga wenda ngo ariyo bikeka gusa ngo bose bahurizaho ku nyama uyu Ndenzeho yariye zokeje.

Bivugwa ko ubwo umugore we yari avuye gushaka ibirungo yasanze mu rugo urugi rudadiye ngo niko kwitabaza abana be , bahageze barafungura basanga yashizemo umwuka ari hafi y’ izo nyama zokeje.

Murwanashyaka Oscar , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Ririma, yatangarije TV1 dukesha aya makuru ko batahita bemeza icyamuhitanye kuko abaganga barimo kubikoraho isuzuma.

Uyu muyobozi asaba abaturage kutumva ko itungo ryose rirwaye rigomba kuribwa ahubwo ko bajya barya izapimwe n’ abavuzi b’ amatungo cyane cyane ko muri iki gihe ibice bitandukanye by’ igihugu biri mu kato kubera uburwayi bwibasiye amatungo.

Abaturage bo bavuga ko urupfu rwa Ndenzeho rubasigiye isomo ryo kutihutira kurya itungo ritapimwe.

Related posts