Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Bitunguranye Rayon Sports yatandukanye n’umukinnyi wayo w’Umunyamahanga wari ukunzwe na bagenzi be nyuma yo kuyishyiraho igitutu akayisaba ko basesa amasezerano

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutandukana n’umuzamu wayo witwa Ramadhan Awam Kabwili ukomoka mu gihugu cya Tanzania.

Uyu muzamu w’imyaka 22 y’amavuko yari yageze muri Rayon Sports mu mpeshyi y’umwaka ushize aho yari yatijwe umwaka umwe avuye mu ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania.

Nyuma yo kugera mu Rwanda ntabwo byamuhiriye kuko yakinnye imikino micye agakora amakosa menshi bituma umutoza Haringingo Francis Christian amutakariza icyizere.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko Ramadhan Awam Kabwili yamaze gusesa yari ifitanye na Ramadhan Awam Kabwili, ndetse uyu muzamu yibereye iwabo.

Ikipe ya Rayon Sports ntabwo iteganya kuzongera gutunga umuzamu w’Umunyamahanga ahubwo irifuza kuzajya ikoresha abazamu b’Abanyarwanda kandi bafite impano idashidikanywaho.

Related posts