Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Biteye agahinda : Umusore yaryamanye na Murumuna wa fiyanse we bose batabizi aho bamenyeye bose ukuri  dore urwo yahuye narwo

Umusore uri mu kigero cyo kwitwa ingaramakirambi yagishije inama nyuma yo kuryamana n’umukobwa bahujwe n’urubuga rwa tinder ruhuza abashaka abakunzi, ashengurwa no gusanga avukana n’umukobwa bagiye kurushinga.

Ni ishyano ryamugwiriye kuko yari yarahaye isezerano uwo mukunzi we ko atazigera amuca inyuma ndetse ko nta wundi mugore azamurutisha mu buzima bwe kugeza avuye ku Isi.

Wa mugani w’abavuga ko Isi ari ntoya, nyuma yo guhuzwa n’uru rubuga yatangiye guhura n’uyu mukobwa ari nako abifatanya no gutegura ubukwe. Kuva aho bahuriye, bari bamaze kuryamana inshuro zirenga eshanu.

Ku gicamunsi cy’uyu munsi, umukobwa bagiye gushyingiranwa yamutumiye iwabo kugira ngo amwerekane mu muryango agira ngo bamenye ugiye kuba umukwe wabo.

Yaje gukubitwa n’inkuba abonye wa mukobwa bamaze iminsi baryamana, gusa agerageza kwijijisha n’umukobwa nawe arijijisha bigira nk’abataziranye ibiganro birakomeza.

Uyu musorewe umaze kurarurwa n’abakobwa babiri bavukana yaje guhita yakira ubutumwa buvuye kuri uyu mukobwa uvukana na fiyanse we amubwira ngo ntiyashobora kumwibagirwa amubabarire ntashyingirwe mukuru we ahubwo bice ubukwe batorokere kure bibanire.

Uyu musore yaguye mu kibazo cyo guhitamo kuko yumva atareka mukuru we bamaranye imyaka bategenya no ku rushing. Ni mu gihe undi mutima umurya umubwira ko nadakunda uyu wundi azashyira hanze amabara bakoze fiyanse we akamuhemukira.

Ku rundi ruhande atekereza ku muryango wamweretse urukundo ukuntu wamufata usanze ariwe wagonganishije abakobwa bavukana ndetse agakora ikosa ryo kuryamana nabo mbere y’ubukwe.

Uyu mukobwa utatangaje umwirondoro we, yatakambye agisha inama asaba ko hatangwa ibitekerezo byamuha umwanzuro w’icyo yakora mu maguru mashya.

Related posts