Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Bishobora gutuma uzamurirwa umushahara! Impamvu zikomeye kandi zifatika zituma ukwiriye kujya uryamana cyane n’ abakozi mukorana.

Kuba inshuti zisanzwe n’abantu mukorana burya ni byiza cyane, ariko na none biza kuba byiza kurushaho iyo mubaye inshuti zikomeye kugeza naho muryamana.

Ushobora kwibaza ko ibi ari ubusazi, ariko siko bimeze kuko ibi bizatuma yaba akazi kawe kagenda neza ndetse n’ikigo mukorera gitere imbere kurushaho.

Ndabizi kugeza nubu hari benshi batari kwiyumvisha ukuntu kuryamana hagati y’abantu bakora akazi kamwe, ari byiza ariko nibyo tugiye kugusobanurira muriyi nkuru.

Ndetse komeza usome urebe impamvu zose zigomba gutuma utangira kuryamana na bagenzi bawe mukorana ndetse ibi byaba byiza abakozi benshi mu kigo kimwe bagiye baryamana hagati yabo.

Bituma habaho ubumwe mubakozi: Ibi ni ukubera ko umuntu muryamana burya akenshi n’ubundi muba mwamaze kuba umwe, ibi rero bituma no mukazi mukomeza guhuza.

Abakoresha benshi ndetse ibi ni nabyo baba bifuza kuko iyo mwunze ubumwe mukora akazi neza nta bindi byo hanze mutekereza.

Akazi karakuryohera: Igihe cyose umuntu muryamana akorera ahantu hamwe nawe, burigihe uba wumva ukumbuye kukazi.

Iyo uri mu rugo uba wumva ubihiwe kuko uba waramenyereye kwiriranwa n’umukunzi wawe.

Akazi karakuryohera cyane iyo uzi neza ko nyuma y’akazi uri bwihembe imibonano mpuzabitsina ndetse nibindi bijyana n’urukundo.

Mu gihe uryamanye n’umukoresha wawe biba byiza kurushaho: Ntawe turi gukangurira gukorana imibonano n’abakozi be cyangwa n’abakoresha ariko ukwiye kumenya ko kuryamana na boss wawe hari igihe ubyungukiramo cyane kurusha uko ari agasuzuguro nk’uko bamwe babikeka.Ibi bishobora gutuma uzamurirwa umushahara cyangwa se ukazamurwa mu nzego ku kazi kandi wanabonye ibyishimo by’umubiri.

Biguha umwanya w’imitekerereze mishya: Burya nta muntu muhuriza ku bitekerezo byubaka, nk’umuntu mumaze kuryamana.

Igihe cyose rero uhuza n’umwe mubo mukorana ni naho uzasanga umunsi ku wundi uhorana udushya ku kazi kuko uba ufite umwunganizi muri byose kuri ako kazi.

Byoroshya ubuzima: Ibi ni ukubera ko ntagihe cyo guta umwanya ugira, abantu benshi usanga babura umwanya wo kuvugisha abakunzi babo, biturutse ku kuba badakora hamwe cyangwa se ugasanga kenshi bakora no mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ariko na none iyo mukora hamwe murahorana ndetse mwese biborohera gupanga umwanya mwiza wo guhura mukaruhuka mumutwe kandi n’akazi kagakomeza.

Ese wowe wizera ko kuryamana n’abo mukorana byateza akazi kawe imbere, cyane? Cyangwa ahubwo ubona byakica?.
Tubwire uko ubibona ahagenewe gutanga ibitekerezo.

Related posts