Umuherwe Munyakazi Sadate, yasabye imbabazi Abanyarwanda ndetse n’Abanyafurika muri rusange by’umwihariko abantu bose batakiriye neza amagambo yavuze ku Barundi ndetse n’Abanye-Kongo, ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Kane tariki 16 Ukwakira 2025 nk’uko byakomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.
Mu magambo ye Sadate Munyakazi yagize ati:”Nsabye imbabazi umuvandimwe wese w’Umunyafurika kuko natatiye intego ngari y’ubumwe bwacu nk’Abanyafurika”. Yakomeje agira ati:”Niseguye ku bumvise ubutumwa bwanjye bukabagiraho ingaruka baba Abanyarwanda , Abarundi n’Abanye-Congo ndetse n’abandi”.
Benshi ntabwo bishimiye amagambo ya Sadate Munyakazi nk’uko twabigarutseho mu nkuru yacu yabanje aho uwitwa Eric Nyandwi ukomoka mu Gihugu cy’u Burundi yagaragaje uburakari bwinshi.Ku rundi hande kandi bamwe mu basubije ubutumwa bwe harimo n’uwitwa Nyangoma Alex, wagaragaje ko ibyo Munyakazi Sadate yatangaje bishobora kuba ukuri bitewe n’uburyo urubyiruko rwo mu Burundi rubayeho mu gihe urwo mu Rwanda rubeshejweho no gukora cyane.
Soma hano inkuru bifitanye isano:Rwiyemezamirimo Sadate yakoze mu jisho abarundi avuga ko afite inzozi z’ uko Abarundi bazajya bakubura imihanda y’ u Rwanda abanye_ Congo bakoza ubwiherero
Yagize ati:”Ibyo yavuze ni ibintu biriho kuko ugiye kureba uburyo urubyiruko rwo mu Burundi rubayeho ukareba n’urundi rwo mu Bihugu duturanye ntabwo yibeshye”.
Uyu yakomeje abwira Eric Nyandwi ko igisubizo cyabyose ari uko Abarundi nabo bakora cyanea ho kwita ku magambo Sadate yavuze.
Ku rundi ruhande ni nako Abanyekongo benshi bagaragaje ko batishimiye ayo magambo bagaragaza ko arimo kubasuzugura no kubatesha agaciro nyamara Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari kumwe mu Bihugu bikize ku Isi.
Bamwe mu Banyarwanda bagaragaje ko ibyo Munyakazi Sadate yavuze ari ibitekerezo bye bwite aho kuba ibiterezo bya FPR Inkotanyi rigaragara mu mashusho yafashwe Sadate avuga ayo magambo.
Uwiyise Gen Bitero kuri X , yagaragaje ko ibyo Munyakazi Sadate yavuze ari nko kugaragaza ko “Icyerekezo cy’iterambere u Rwanda ruriho kizagera aho mu myaka iri imbere Igihugu kizaba cyihagije mu bintu byose, ndetse kibe isoko y’akazi kabeshaho Abarundi n’Abakongomani bazaba baraje gukorera mu Rwanda bitewe n’imiyoborere mibi y’Ibihugu byabo”.
Sadate Munyakazi yagize ati:”Ariko mwumve ko tugomba kuba Abosi (Abakire), ahubwo tugasigara duha akazi , Abanyamahanga badukikije nk’Abarundi bakaza gukubura imihanda yacu, Abakongomani bakajya boza amatuwalete yacu. Kuko tuzaba twabasize kure cyane, twebwe ari twe ba bosi dufite abakozi dukoresha. … Iyo myumvire mugomba kuyigira, niba DG yabwiye ngo 2050 tugomba kuba turi abakire, hasigaye imyaka 25”.