Intambara iri kubera muri repuburika iharanira demokarasi ya Congo ihuza abarwanyi ba M23 n’ingabo za Leta ya Congo FARDC, ikomeje kugenda ihinduka uko bukeye nuko bwije. Abarwanyi ba M23 bahagarariwe na Gen Sultani Makenga ntibasiba kubwira ibitangazamakuru bitandukanye ko icyo barwanira ari uburenganzi bwabo batahawe,ndetse bakaba batangaza ko bazarwana kugeza bageze kucyo barwanira.
Kumugoroba w’ejo hashize,umuvugizi w’ingabo za Leta ya Congo FARDC yatangarije BBC dukesha ayamakuru ko ingabo za leta zagabye ibitero kubirindiro bya M23, mukwitabara kwa M23 hakaza kubaho kurasa abasivile bagera kuri 13. iyimirwano bitangazwako yatangiye kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza murukerera rwo kuri uyuwa gatanu.
Bamwe mubarwanyi ba M23 batangarije BBC ko kuva iyimirwano yaba, umuyobozi wungirije wa M23 atigeze yongera kugaragara ,bikaba bikekwa ko uyumugabo yaba yitabye Imana ariko hakaba hatari haboneka umurambo we kugeza magingo aya. Ubwo yavuganaga n’umunyamakuru, Gen Sultan Makenga yirinze kuvuga byinshi ariko yemerako umwungiriza we atari kumwe nabandi ariko avuga ko bishoboka ko wenda yaba akiri muzima nubwo igitero cyo kumugoroba cyasize atandukanye nawe.
Bibaye impamo koko uyumuyobozi wungirije wa M23 akaba yaguye muri iyirwano, byaba ari ikintu gikomeye ingabo za leta zaba zikoze ndetse byanatuma abarwanyi ba M23 bacika intege bakaba banashyira intwaro hasi cyangwa bagasubira inyuma. Kugeza ubu , ntacyo umuvugizi wa M23 Col willy yari yatangaza ariko mugihe twagira amakuru mashya tubona tukaba twahita tuyabagezaho.