Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Bino bintu ukwiriye kubyirinda kuko byasiga ubabaye  mu gihe uri mu rukundo rwo kuri murandasi

Internet yazanye ibyiza byinshi, idufasha mu kazi kacu ka buri munsi, iranarenga igera mu rukundo. Nk’abajene duhurira hano, nibwira ko benshi tuzi (Online dating).Ntabwo ari nka bimwe by’ababyeyi bacu, barangirwaga abakunzi n’abantu bo mu miryango, twe ibintu byahinduye isura, ariko utabaye maso, wabigenderamo.

Gukundana kuri internet bishobora kuba byiza kandi bigashimisha, gusa mu gihe cyose uwo mukundana atari umwizerwa, bishobora kukuviramo agahinda n’ibikomere.Uyu munsi hariho imbuga za internet nyinshi zihuza abashaka abakunzi, izizwi cyane ni nka Tinder, Bumble, eHarmony, Hinge, Her n’izindi. Usibye izo kandi, hari n’izi mbuga nkoranyambaga dukoresha.

Hambere aha, abantu bamenyaniraga kuri Facebook, ubu bisigaye bibera kuri Instagram yewe na Twitter. Ni ho bibera!! Ujya kubona umuntu abonye ifoto yawe, agasimbukira DM, akakubaza amakuru, amafoto yawe, nimero yawe ya WhatsApp n’ibindi.

Gusa mukivugana bwa mbere, hari ibintu ukwiriye kwitwararika, yewe hari n’ibyo ukwiriye kubona, ugakuramo akawe karenge kuko uwo muntu aba atari umwizerwa.Muri ibyo bizakwereka ko uwo muntu atari umwizerwa harimo:

Gusaba amafaranga: Ni ba umuntu mugitangira kuvugana agahita atangira kukwaka amafaranga, ntabwo ari ikimenyetso cyiza cy’uko ari umwizerwa.
Ushobora gutekereza ko ahari ari ukukwisanzuraho kubera ko agukunda, nyamara ukuri ni uko aba bafite ibindi agushakaho. Urukundo nk’urwo jya urugendera kure.

Amafoto: Amafoto ni cyo kintu cya mbere cy’ingenzi mu rukundo rwo kuri murandasi, kuko agufasha kumenyana n’uwo mukundana byihuse, dore ko aba ari kure yawe. Ni ba umukunzi wawe ahora aguha impamvu zituma ataguha amafoto, ikiri cyo ni uko afite ibyo aguhisha kandi bitari byiza.

Amafoto ariko nayo nayakwaka, nabwo ukwiriye kumenya ayo umuha ejo bitazaba ibindi bindi. Mujya mubona abasore n’abakobwa bashwanye, maze buri wese agashyira hanze amafoto ya mugenzi we.

Hari n’aho bikomera noneho bagashyira hanze amafoto bagiye bohererezanya bambaye ubusa. Niwohereza amafoto, uramenye ntuzohereza ayo wambaye mu buryo butaguhesha icyubahiro, kandi nawe kuyaka uzabireke kuko ibyo bintu NTIBITWIKA!

Abakunzi b’ahahise: Niba umuntu ahoza mu kanwa ahahise he n’uwo bari kumwe muri icyo gihe, impamvu ni uko atarabasha kumwibagirwa. Urukundo nyarukundo, rwibagirwa ahahise, rugahoza ku munwa uwo rwihebeye. Uko waba wihangana kose, ntabwo wajya mu rukundo n’umuntu ukubagikanya n’abandi. Mureke!

Kutubaha amahitamo: Ikintu cya mbere cy’ibanze mu rukundo ni ukubahana. Niba umuntu atabasha kubaha ubuzima bwawe bwite bwo kuri internet, ni ikimenyetso cyiza ko no mu buzima busanzwe atazubaha amahitamo yawe. Uwo mureke rwose!

Aha kugira ngo ubyumve neza, niba udakunda ko umuntu aguhamagara kuri video call igihe cyose, niba agusaba ko umuhoza kuri profile, uwo muntu amaherezo azagutegeka n’ibindi byose.

Kutagira ibanga: Hari abantu benshi batajya bagira ikibaregama mu kanwa! Ibyo babwiwe byose, bikarangira babishyize ku karubanda. Umuntu wese ugerageza gushyira ku mugaragaro amabanga y’ibiganiro mwagiranye kuri murandasi ndetse n’amafoto muri kumwe, mutabivuganye, uwo nta banga agira, musezerere mu mutima wawe.

Umuntu utareka ibyo yabayemo ngo muhuze: Iteka ryose abakundana baciye kuri murandasi, baba barakuriye mu muco utandukanye

Bisaba ko buri wese agira ibyo ahara kugira ngo ahuze n’undi bahamye urukundo. Uwo mwakundana wese akanga guhara zimwe mu ngeso wamusanganye utakwihanganira, uwo nta rurama aba azaguhaza.

Kwihutisha ibintu: Hari abantu muzahurira kuri murandasi, bakubwire ko bagukunda bahite batangira no kugusaba ko mwakora ubukwe. Hari ubwo ushobora kumva ko impamvu ari uko bagukunda cyane. Oya! Abanyarwanda baravuga ngo “Iyihuse ibyara ibihumye”. Ikiri cyo ni uko gutwara ibintu gahoro kandi mu bushishozi ari byo bitanga umusaruro muzima.

Gukundanira kuri internet ni byiza kuko ntibitwara umwanya n’imbaraga nyinshi, gusa ikoranabuhanga ni ikintu gisaba kwitonda no gushishoza. Ni yo mpamvu niba ubonye kimwe muri ibi bimenyetso tuvuze cyangwa se ibindi uzi, ugomba gukuramo akawe karenge.

Related posts