Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Bino bintu bizonga cyane umukobwa uri  mu rukundo wese uko yaba asa kose

Umukobwa uwo ariwe wese iyo agiye mu rukundo aba asa n’utuye umutwaro wari umuremereye kuko aba yumva imibereho ye igiye guhindurwa n’uwo baba bakundanye cyane cyane iyo yamwihitiyemo.

Abakobwa benshi ubushakashatsi bugaragazwa n’abahanga mu by’urukundo buvuga ko badakunda kwisabira abakunzi babo gutandukana akaba ari yo mpamvu bahitamo kubatendeka aho kubasaba gutandukana.

Iyo umukobwa atunguwe no kubona ibinyuranye n’ibyo yari ategereje mu rukundo ashobora kudahita afata icyemezo cyo gutandukana n’umuhungu bakundanye ariko akaba muri urwo rukundo adatekanye, ahangayitse kandi yumva agenda acika intege aho hanaziramo no kuba yatendeka kuko atanyuzwe.

Urubuga le plurielles.fr ruvuga bimwe mu bishobora kuzonga/kubuza amahoro umukobwa uri mu rukundo, ibi byanamutera gutendeka:

1. Iyo atitaweho mu buryo butandukanye kandi ubwo aribwo bwose n’umuhungu bakundana

2. Iyo umuhungu bakundanye amubangamira cyangwa se amuyoborana igitugu ndetse akanamufatira ibyemezo kuri buri gikorwa cyose.

3. Iyo umuhungu bakundanye atajya ashaka kugaragaza cyangwa kumwereka ko atewe ishema na we. Aha nk’igihe ahora yumva urukundo rwabo bombi rwaguma ari ibanga rya bo bombi gusa ariko baba bari mu bandi bagenzi ba bo rukaba ibanga.

4. Iyo umuhungu nta mpano n’imwe by’umwihariko iciriritse ajya amuha, na cyane ko abakobwa benshi bikundira impano zidahanitse ndetse zitanahenze zivuye ku bakunzi babo.

5. Iyo buri gihe umuhungu ahora mu ifuhe n’ishyari, ibyo bitera umukobwa gutekereza ko atajya yigera aba umwizerwa imbere y’umukunzi we.

6. Iyo umuhungu akunda kugira incyuro cyangwa se ubika inzika: Niba umukobwa akoze agakosa gato, umuhungu akazajya ahora akamucyurira kabone n’ubwo haba hashize igihe iryo kosa yararimusabiye imbabazi. Ibi umukobwa abifata nko kumuhoza ku nkeke.

7. Iyo umuhungu ahora ashaka ndetse arwanira ko umukobwa yatera nkawe kuri buri kimwe cyose cyangwa ko bahuza imitekerereze, kandi ntibishoboka kuko buri wese aba afite uko atekereza n’uko abona ibintu ahubwo icyo bakora ni ugushyira hamwe ibitekerezo byabo hamwe no kuzuzanya.

Related posts