Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Bikore nonaha! Dore bimwe mu by’ umukobwa agenzura ku musore mbere yo kwemera ko bajya mu rukundo. Ubyitayeho abakobwa bose bakurwanira.

Buriya akenshi mu rukundo buri muntu agira ibyo agenderaho mu guhitamo uwo bakundana ariko hari ibyo abenshi bahuza, menya bimwe mu bakobwa benshi bagenderaho mu guhitamo umusore bakundana.

  1. Imyambarire

Abakobwa bakunda umuhungu wambara neza akaberwa. Agashati keza, gateye ipasi, agapantaro bijyanye, agakweto keza kandi gahanaguye, umusatsi uri kuri gahunda n’ubwanwa busokoje cyangwa buconze. Birashoboka ko yakunda umusore utitwara gutya akaba yamushyira ku murongo kugera abigezeho ariko siko babitekereza. Kukubona ujagaraye ahita akureka atiriwe anagerageza.

  1. Umwuka uhumeka

Uretse n’abakobwa, ntamuntu wishimira kuganira n’umuntu ufite impumuro mbi mukanwa kuko birabangama. Ushobora kuganira n’umuntu ukamwibutsa kugira isuku akarwanya icyo kibazo ariko abakobwa ntibabigarukaho. Yumva ko iyi mpumuro ishobora kubangamira n’izindi gahunda zo kwinezeza mu rukundo.

  1. Amafaranga

Ntamugore wifuza kubaho nabi. Abagore benshi bifuza abagabo bafite amafaranga bazabasha kubatunga no kubaha icyo bakeneye cyose. Gusa muri iki gihe bisa n’ibyahindutse kuko n’abagabo ntibagikeneye abagore b’ibyangamibyizi. Abagore rero nabo bakeneye gukora kugira ngo bazabone abagabo bifuza.

  1. Uburyo ugerageza kumwegera

Bamwe mu bakobwa ni abanyagasuzuguro. Iyo umwegere utiyubashye kandi utihagazeho biba ari impamvu yoroshye yo kuguca amazi. Abakobwa benshi bakunda abasore batinyitse kuko babifashisha mu kwiyama abandi bahungu babagendaho.

Related posts