Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Bihinduye isura ibyo muri congo ,bijemo uburusiya n’america ?M23 na FDLR bakoze agatsiko bari gutsinda uruhenu.

Bihinduye isura ibyo muri congo ,bijemo uburusiya n’america ?M23 na FDLR bakoze agatsiko bari gutsinda uruhenu.

Ibintu byongeye kudogera muri Kivu abatuye isi bakomeje kujya ku mavi basabira abaturage bo muri aka gace.

Nkuko birikuvugwa cyane,M23 irimo gutsinda uruhenu FARDC irimo kwifashisha na FDLR ngo imirwano iyigendekere neza. Loni iri aho irebera mu gihe isi yose ishinja u Rwanda kuba inyuma y’ako kavuyo.

Iyi ntambara ya M23 irasa kandi n’iyibagije uruhuri rw’indi mitwe yitwaje intwaro n’izindi ntambara biri muri RDC birimo kuriza abaturage ayo kwarika. ADF-Nalu ni urugero rwiza, niwo mutwe ufite ubugome bukabije kurusha uwo muri Virunga, gusa itandukaniro, ibya ADF ntibishamaje abakunzi ba politiki.

Abashaka gukurikirana amakuru y’ibibera muri aka karere, bari kuruhukira ku birundo by’amakuru y’ibihuha, ibyakabaye ukuri bikavanwa mu murongo wabyo kugira ngo amakuru y’urwango abone uko akwirakwizwa. Biteye ubwoba! Kugira ngo umenye neza ibiri kuba bisaba gucukumbura ibiri kuvugwa kuri iki kibazo bitandukanye, ukanagerageza gusesengura aho biganisha.

Ibyinshi aho biganisha si heza ndetse Isi nidafatira hafi, dushobora kubona intambara mbi cyane muri Kivu bizagorana guhagarika.

Muri iki gitondo nibwo habyuts havugwa amakuru abenshi bise ayibihuha aho bavugaga ko  uburusiya n’amerika bivanze muri iyi ntambara gusa amakuru twaje gukurikirana neza ni uko ibi ari ibivugwa bidafite ibimenyetso.

Bamwe bati indege ya amerika igeze  muri congo , gusa mu bucukumbuzi kglnews yakoze ni uko ibi ataribyo gusa intambara yo ikomeje gututumba muri aka gace.

Kinshasa yemeza itazuyaza ko M23 ari umutwe waremwe n’u Rwanda rushaka kwigarurira ubutaka bwa Congo no kwiba amabuye y’agaciro ahari. Mu kubiha imbaraga, bavuga ko Abatutsi ari Abanyarwanda, kandi ko Abanyarwanda iwabo nta handi atari mu Rwanda. Ni ibinyoma bitereye aho ariko nta muntu ubyitayeho.

Iyi mvugo yarushijeho gutizwa umurindi n’abasanzwe ari abanzi b’u Rwanda nka Martin Fayulu na Dennis Mukwege. Hirengagizwa kandi amasezerano Leta ya Congo yagiranye na M23 ubwo bahungiraga muri Uganda n’u Rwanda mu 2013. Ayo masezerano yagenaga ko abahoze muri M23 bazinjizwa muri FARDC kandi uburenganzira bw’ibanze bw’Abatutsi bamaze igihe batuye kuri ubu butaka bwa Congo imyaka amagana, bukubahirizwa.

Abatemera ibi bo bavuga ko Leta ya Kinshasa ariyo yongeye guteza imvururu muri Kivu kugira ngo ihishe imbaraga nke zayo ndetse haboneke impamvu izatuma isubika amatora.

Bavuga ko Tshisekedi arimo gushaka kwigaruria imitima y’abanye-Congo, abinyujije mu iturufu yo kwisanisha n’ibyumviro byabo bisanzwe byo kwanga abanyarwanda. Ni amaturufu yagiye afasha abamubanjirije.

Hari abandi bavuga ko Tshisekedi nta yandi mahitamo afite atari ugutunga intoki u Rwanda n’abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda kugira ngo abandi banyapolitiki batamutanga umushi, bakamushinja gukorana n’abo bita ‘amashitani’.

Tshisekedi kandi agomba gukingira ikibaba igisirikare cye cyamunzwe na ruswa kandi cyuzuyemo abatagira ikinyabupfura. Iki kiyobowe n’abajenerali babaye abaherwe kubera koherezwa mu Burasirazuba bwa Congo. Mwibuke ko atanafite n’ijambo rinini kuri abo bajenerali dore ko abenshi ari inshuti z’akadasohoka za Joseph Kabila yasimbuye.

Hejuru y’ibyo byose, FARDC nta mbaraga ifite ku buryo abasirikare bake cyane bayisubiza i Kinshasa mu kanya nk’ako guhumbya. Ubu noneho ari kwingingira MONUSCO kumufasha kurwana ariko ikabigendamo gahoro nyuma y’aho FARDC yemereye FDLR kwambara imyambaro yayo ikajya ku rugamba. FDLR ni umutwe w’iterabwoba ku rwego mpuzamahanga, kwemera gukorana n’uyu mutwe ku ngabo za Loni ni icyasha gikomeye cyane.

Kinshasa kandi iri kwihisha inyuma y’intege nke z’igisirikare cyayo, igashinja u Rwanda gufasha M23. Uyu mutwe wa M23 ni muto ariko ufite ingabo zifite morale, zifite impamvu zirwana. FARDC isanganywe ubushobozi buke, hagakubitiraho kuba nta kanyabugabo. Ibyo byose birahishwa kugira ngo byumvikane ko M23 iterwa inkunga n’u Rwanda. Ibi rero nta gihe byamara byemerwa nk’ukuri kuko nta mutwe n’ikibuno bifite.

Related posts