Ubutumwa bugufi ni uburyo buryoha cyane kandi bwihuta dukoresha tuvugana n’inshuti zacu cyangwa abavandimwe. Uretse kandi kuba twakwandika, tujya tunohereza utumenyetso/ udushusho mu gihe tubafitiye ubutumwa bwihariye.
Muri iyi nkuru, twaguteguriye ibisobanuro by’utumenyetso dutandukanye tw’umutima dukunze gukoreshwa mu butumwa bugufi bityo umenye uko uzajya udukoresha nk’uko tubikesha urubuga Wikihow:
Agatima gatukura: Aka ni agatima gasanzwe, kakaba gasobanura urukundo, ukaba wakoherereza umuntu ukunda cyangwa ufitiye amaranga mutima menshi.
Agatima gasa n’icunga rihishije (Orange):Aka gatima ukoherereza umuntu igihe ushaka kumubwira ko uhora umutekereza cyangwa se ko wifuza ko mwakomeza kuba inshuti.
Agatima k’umuhondo: Ubusanzwe, ibara ry’umuhondo risobanura umunezero n’ubucuti busanzwe. Agatima k’umuhondo ushobora kukoherereza umwe mu bagize umuryango wawe cyangwa se inshuti yawe isanzwe.
Agatima k’icyatsi kibisi: Ibara ry’icyatsi kibisi ubusanzwe risobanura ishyari cyangwa gufuha. Agatima gafite iri bara ushobora kukoherereza umuntu igihe ushaka kumusaba ko mwakwiyunga cyangwa se ushaka kumwumvisha uburyohe bw’indabo busanzwe.
Agatima k’ubururu: Iri bara risanzwe risobanura icyizere n’ubwubahane mu mibanire yanyu. Agatima k’ubururu rero ushobora kukoherereza umuvandimwe wawe.
Agatima ka Move: Aka gatima ushobora kukoherereza umuntu ushaka kumumenyesha ko wifuza ko muryamana. Icyakora ibara rya move na none rishobora gukoreshwa risobanura ubukire.
Agatima k’umweru: Aka gatima gakoreshwa mu kwerekana urukundo nyarukundo ariko rutagize icyo rushingiyeho. Kakaba gashobora gukoreshwa n’umubyeyi ashaka kwerekana urukundo afitiye umwana we.
Agatima gasa n’igitaka cyangwa shokora: Aka gatima ugaha umuntu ushaka ko mukundana ariko bidahambaye.
Agatima k’umukara: Aka gatima gakoreshwa mu kwerekana urukundo nyarukundo ariko rutagize icyo rushingiyeho. Kakaba gashobora gukoreshwa n’umubyeyi ashaka kwerekana urukundo afitiye umwana we.
Agatima kamenetse: Nkuko byigaragaza, aka gatima gasobanura akababaro mu rukundo.
Agatima gafite akadomo: Aka gatima gashobora gukoreshwa nk’akamenyetso ko gutangara, kagasobanura ko hari ikintu kigushimishije.
Agatima gakura: Aka gatima gashobora gukoreshwa igihe ushaka kwerekana ko urukundo ufitiye umuntu rugenda rukura.
Agatima gatera: Aka gatima wakoherereza umuntu ushaka kubwira ko umukunda urukundo ruhambaye. Icyakora ushobora no kugakoresha uvuga ko ubuzima bumeze neza cyangwa se ko utwite.
Udutima tubiri: Utu dusobanuye ko mwembi mukundanye ku buryo bungana. Ushobora kugaha umuntu wizeye ko umukunda nawe akagukunda.
Udutima tubiri twikaraga: Utu dutima dusobanuye gushyira mu gaciro. Ushobora kutwoherereza umuntu mwagiranye utubazo ushaka kumusaba imbabazi cyangwa se ushaka kwereka urukundo umuntu ukeneye ko bamuba hafi.
Agatima kaka (kabonesha): Aka gatima kagaragaza umunezero. Ushobora kukoherereza inshuti wemera, wumva waratira abandi. Mbese utewe ishema nayo. Ariko ushobora no kugaha umuntu umaze kukubwira inkuru nziza.
.
Agatima karimo umwambi:Aka gatima ushobora kugaha umuntu wakuzonze, mbese wawundi utekereza ijoro n’amanywa!