Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Bidasubirwaho umukinnyi muto w’Umunyarwanda witwa Iradukunda ufite impano idasanzwe muri shampiyona y’u Rwanda yamaze kugurwa akavagari k’amafaranga n’ikipe ikomeye mu Budage

Umukinnyi ukina hagati afasha ba rutahizamu mu ikipe ya Mukura Victory Sports, Iradukunda Elie Tatou yamaze kumvikana n’ikipe ikina muri shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu gihugu cy’u Budage yitwa Sport-Club Paderborn 07.

Uyu mukinnyi w’imyaka 16 y’amavuko, ni umwe mu bakinnyi bari bahetse ikipe ya Mukura Victory Sports itozwa na Afhamia Lofti.

Amakuru yizewe ahari ni uko ikipe ya Sport-Club Paderborn 07 yo mu Budage mu Cyiciro cya Kabiri yamaze kumvikana na iradukunda Elie Tatou, nta gihindutse azahaguruka mu Rwanda mu mpera z’uku kwezi kwa Werurwe 2023.

Hari amakuru yizewe KGLNEWS yamenye avuga ko Iradukunda Elie Tatou azatangwaho miliyoni 80 z’Amanyarwanda.

Nyuma ya Iradukunda Elie Tatou uguzwe n’ikipe yo ku Mugabane w’i Burayi, biravugwa ko hari abandi bakinnyi bato bashobora kugera ikirenge mu cye barimo na Iradukunda Pascal wa Rayon Sports

Related posts