Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Bidasubirwaho rutahizamu Joachiam Ojera yamaze kumvikana na Rayon Sports kongera amasezerano nyuma yo kumuha amafaranga yifuzaga agahita atera umugongo Kiyovu Sports yamushukishaga ibya Mirenge

Ibiganiro byo kugumana Umunya-Uganda, Joackiam Ojera, bikomeje kujya mbere ndetse bigeze ahashimishije hagati ya Rayon Sports na URA yo muri Uganda.

Muri iyi minsi, abafana ba Rayon Sports bishimiye imyitwarire y’Umunya-Uganda Joackim Ojera umaze kubatsindira ibitego bine muri Shampiyona ndetse wanagiye abatabara aho rukomeye cyane cyane ku makipe akomeye.

Uyu musore w’imyaka 25 asigaje amasezerano y’umwaka n’igice hamwe na URA FC yo muri Uganda yamutije Rayon Sports amezi atandatu [igice cya Kabiri cya Shampiyona], kubera ukuntu yahise yigaragaza ndetse agafasha iyi kipe kwitwara neza haba muri Shampiyona no mu Gikombe cy’Amahoro, ubuyobozi bwa Murera burifuza kumugumana.

Ibiganiro bikomeje kugenda neza. Ojera yakunze Shampiyona y’u Rwanda, imikinire ya Rayon Sports ndetse n’abafana bayo bagiye bamwereka urukundo rwinshi ndetse bamuhundagazaho amafaranga, arifuza kuguma muri Gikundiro.

Inzozi ze ni ugutwara kimwe mu bikombe bikinirwa iwacu maze agakina imikino Nyafurika nk’uko yabitangaje tariki 31 Mutarama 2023, ubwo yageraga ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali aje gukinira Iyi kipe, nubwo benshi babifashe nk’inzozi kubera ukuntu yari ihagaze muri icyo gihe.

Yagize ati “Rayon Sports ni ikipe nzi ko ikomeye hano mu Rwanda. Icyo nabwira abafana ni uko nje kugirana na bo ibihe byiza ndetse no gutwara ibikombe na Rayon Sports, tukajya muri CAF Champions League na Confederations Cup.”

Amakuru yizewe agera ku KGLNEWS yemeza ko URA yifuza miliyoni 33 Frw kuri uyu musore uca ku mpande afasha abataha izamu. Aya mafaranga niyashyikirizwa ikazivuganira n’umukinnyi hakazaba harimo azagura igice cy’amazerano asigaye y’umwaka n’igice ndetse n’azahabwa umukinnyi ku giti cye ku buryo bizatuma Rayon Sports imweguka burundu.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeye iki giciro ndetse bwanatangiye gushakisha aya mafaranga, burifuza ko Ojera yazabafasha muri icyo gihe cyose ndetse no kuba bamugurisha arenze ayo mu gihe hari ikipe yaba imwifuje.

Ojera yahamagawe kenshi mu Ikipe y’Igihugu ya Uganda guhera mu 2018 ndetse yari muri Uganda Cranes yatwaye Igikombe cya CECAFA Challenge Cup 2019 n’iyakinnye CHAN 2020 yabereye muri Cameroun, itozwa n’Umunya-Ecosse Jonathan McKinstry.

Uyu mukinnyi w’imyaka 25 yabanje muri 11 ba Uganda banganyije n’Amavubi y’u Rwanda 0-0 muri iryo rushanwa kuri Stade de la Réunification tariki 18 Mutarama 2021.

Joackiam Ojera yari muri URA FC yakinnye imikino ya CAF Confederation Cup mu 2021 ikaza gusezererwa na Al Masry SC yo mu Misiri mu ijonjora ry’ibanze.

Related posts