Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Bidasubirwaho murera igiye kongera gukora mu jisho mucyeba wayo, umukinnyi w’igihangange muri Kiyovu Sports azasoza amasezerano ahita yerekeza muri Rayon Sports

Umukinnyi wo hagati mu kibuga mu ikipe ya Kiyovu Sports, Nshimirimana Ismail Pitchou yamaze kumvikana n’ikipe ya Rayon Sports ko azayerekezamo mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Uyu mukinnyi ni umwe mu nkingi za mwamba muri Kiyovu Sports, gusa biravugwa ko agomba kuzahita yerekeza muri mucyeba.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kumvikana na Nshimirimana Ismail Pitchou ufatiye runini ikipe ya Kiyovu Sports.

Nshimirimana Ismail Pitchou azasoza amasezerano muri Kiyovu Sports mu mpeshyi y’uyu mwaka, iyi kipe yifuzaga kumwongerera amasezerano ariko birasa nk’aho bigoye kuko yamaze kumvikana na Rayon Sports.

Mu gihe byaba byanze ko Nshimirimana Ismail Pitchou asinyira Rayon Sports iyi kipe yahita imusimbuza Niyonzima Olivier Sefu ukinira ikipe ya AS Kigali.

Related posts