Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Bidasubirwaho impaka ziracitse; Umunyamategeko wa mbere wa CAF yamaze amatsiko FERWAFA niba izatsinda cyangwa izatsindwa nyuma yo kuregwa na Benin ko Amavubi yakinishije Muhire Kevin wujuje amakarita abiri y’umuhondo

Umunyamategeko w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’Afurika CAF yateguje FERWAFA ko Ikipe y’Igihugu Amavubi ishobora kuzaterwa mpaga nyuma yo gukinisha Muhire Kevin wabonye amakarita abiri y’umuhondo mu mikino ibiri yikurikiranya.

Ku mugoroba w’ejo ku wa Gatatu tariki 29 Werurwe 2023 nibwo Benin yahise itanga ikirego muri CAF irega ko u Rwanda rwakinishije umukinnyi ufite amakarita 2 y’umuhondo ari we Muhire Kevin.

Aya makarita ashinjwa akaba yarayahawe ku mukino w’umunsi wa 2 w’itsinda L aho ku mukino wa Senegal ku munota wa 69 yabonye ikarita y’umuhondo kubera gukinira nabi Gana Gaye.

Indi karita yayihawe ku mukino w’umunsi wa 3 wabereye muri Benin aho ku munota wa 53 yahawe ikarita y’umuhondo. Amavubi yanganyije na Benin 1-1.

Mu mukino w’umunsi wa 4 wabaye ejo kuri Kigali Pelé Stadium, Kevin Muhire yarawukinnye.

Ikirego cya Benin gihawe agaciro, Amavubi yaterwa mpaga ku mukino wabaye uyu munsi amakipe yombi akanganya 1-1.

Related posts