Ikipe ya APR FC yamaze kumvikana n’umukinnyi Mpuzamahanga ukomoka mu Burundi ariko akaba anafite Ubwenegihugu bw’u Rwanda witwa Ndikumana Danny ufite impano idashidikanywaho.
Uyu mukinnyi w’Umurundi ukinira Rukinzo ariko akaba ahamya ko afite inkomoko mu Rwanda, Ndikumana Danny yanavuze ko yifuza gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda.
Danny wari mu Rwanda kumwe n’ikipe ya Rukinzo mu mikino ya gipolisi, yagaragaje ubuhanga budasanzwe ndetse akaba yarahise ahakura abafana benshi bitewe n’imikinire ye.
Uyu musore nyuma yo kumenyekana ko afite inkomoko mu Rwanda, byatangiye guhwihwiswa ko yifuzwa na APR FC, gusa yavuze ko nta byinshi yabivugaho.
Ati “Ayo makuru ntayo mfite, kuba naba ndi mu biganiro na APR FC yaranyegereye ntacyo nabivugaho muzabimenya niba bihari. ”
Danny kandi yavuze ko kuba nyina ari umunyarwandakazi aramutse agize amahirwe yo gukinira Amavubi byaba ari ishema kuri we.
Ati “mama ni umunyarwanda, ndamutse nkiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda byaba ari amahirwe akomeye kuri njye, ndabyifuza. ”
Amakuru yizewe KGLNEWS ikesha Radio 10 ni uko ikipe ya APR FC yamaze gusinyisha umukinnyi Ndikumana Danny amasezerano y’imyaka ibiri akaba azahabwa akabakaba miliyoni 30 z’Amanyarwanda aho azatangira kuyikinira mu mpeshyi y’uyu mwaka.
Ndikumana Danny ni umwe mu bakinnyi ba Rukinzo bagaragaje urwego rwo hejuru mu mikino ya gipolisi iheruka kubera mu Rwanda, ari ku mpera z’amasezerano ye muri iyi kipe. Avuka kuri se w’Umurundi na nyina w’Umunyarwandakazi.