Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Bidasubirwaho abakinnyi batatu b’inkingi za mwamba muri Kiyovu Sports bamaze kumvikana na Rayon Sports

Bamwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba muri Kiyovu Sports bakomeje kwemeza ko bageze kure ibiganiro na Rayon Sports ndetse ko nta gihindutse bazayerekezamo mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Abakinnyi ba Kiyovu Sports bari ku musozo w’ibiganiro na Rayon Sports barangajwe imbere na Bigirimana Abedi, Nshimirimana Ismail Pitchou na Serumogo Ally Omar ukina nka myugariro wo ku ruhande rw’iburyo.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko aba bakinnyi uko ari batatu bamaze kumvikana n’ikipe ya Rayon Sports kuzayisinyira amasezerano y’imyaka ibiri iri imbere.

Umwe mu bakinnyi ba Kiyovu Sports waduhaye amakuru ni uko aba bakinnyi bamaze kubwira bagenzi babo ko bigoye kongera amasezerano muri Kiyovu Sports kuko itajya itwara ibikombe mu Rwanda, ndetse bifuza gukinira Rayon Sports bitewe n’uko abafana bayo bayiba hafi ikaba inakomeye kurusha APR FC.

Rayon Sports na Kiyovu Sports ni amakipe y’amacyeba, muri uyu mwaka w’imikino wa 2022-2023 barakurikirana ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere aho Kiyovu Sports ari iya 2 n’amanota 47, mu gihe Rayon Sports ari iya gatatu n’amanota 46.

Related posts