Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Benshi mu basore b’ i Kigali bagorwa no gutereta! Dore ibibazo 4 wabaza umukobwa ukunda bikarangira akweguriye umutima we burundu

Niba wifuza gutsindira umutima w’umukobwa uko yaba ameze kose biragusaba kwiga kumenya kumuganiriza ,ibibazo ushobora kumubaza kandi bikarangira agukunze, Benshi mu basore i Kigali bagorwa no gutereta ,ariko ibi bikanajyana no kutamenya kuganiriza umukobwa runaka umusore aba yumva yishimiye ,ibi bikaba byanatuma akenshi iyo yandikiye umukobwa ibibazo amubaza byisubiramo bigatuma umukobwa ahita arambirwa maze ubutaha wamwandikira akanga kugusubiza kandi atari uko atabibonye ahubwo kuko abona ntakidasanzwe urikumubaza.

Niyo mpamvu buri munsi mu nkuru zacu tuzajya tubagezaho ibibazo 4 ukwiye kubaza umukobwa ukunda bigatuma ikiganiro cyanyu kiryoha kandi nawe ntakurambirwe ngo atangire kujya yanga kugusubiza :

Soma iyi nkuruMenya kandi usobanukirwe inzozi ujya urota k’ ubuzima bwawe ntumenya icyo zisobanuye ubwoba buragutaha.

Ukunda gukora iki ? : Umukobwa n’umubaza ikibazo nk’iki uzaba utangiye kwinjira mu buzima bwe gahoro gahoro ,kuko natangra kukubwira ibyo akunda gukora nawe musore uri kumutereta nibwo noneho uzatangira kumusobanukirwa.

Ni iki kigutera ubwoba mu hazaza hawe ? : Iki kibazo kukibaza umukobwa bigufasha nk’umusore gusobanukirwa icyo ukwiye gukora kugirango ubwo bwoba bwahazaza bushire kandi nanone umukobwa atangira kumva ko ibibazo uri kumubaza ari ibiganisha kugushaka kumumenya no kuba umwutayeho

Ni iki urikwifuza: Ibi bizagufasha kudatakaza igihe cyawe n’imbaraga zawe , bitewe nuko ahanini aha umukobwa azakubwira icyo yifuza muri icyo gihe uri kumutereta cg nahazaza he .

Ni Iki wakundaga gukora ukiri umwana :  Nkuko twabivuze ruguru iki kibazo nacyo kizagufasha kumenya icyo umukobwa akunda kandi kinagufashe kumenya nawe icyo wajya umukorera mu rwego rwo kumugumisha yumva akiri muto mu buryo bumwe cg ubundi.

Related posts