Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Bashobora ku kwangiriza umutima! abakobwa ugomba kwirinda gukundana nabo mu buzima bwawe

 

 

Umuntu wese aba yifuza gukunda no gukundwa,ibi tubivuze tugira ngo tugire inama abasore kuko hari ubwoko bw’ abagore aba akwiriye kwirinda gukundana na bo kubera imiterere yabo ishobora kukwangiriza umutima no kuguhungabanya mu buzima bwawe.

1.Umukobwa w’ umunyabwibone: Akunze gushaka umubano n’ abantu bafite Aho bageze mu buzima kugira ngo abikuriremo inyungu. Ntabwo yitaye ku rukundo rwawe ,ahubwo aharanira icyubahiro no gukoresha ibyo ufite mu nyungu ze bwite. Azagusiga mu gihe icyo yashakaga kuri wowe cyose azaba amaze kugishyikira.

2.Umukobwa ugenzura buri kintu cyose: Mu ntangiriro ,agaragara nk’ umuntu ukwitaho cyane ariko buhoro buhoro wisanga ari kukugenzura. Ibitekerezo byose byanyu bigomba kuba ibye, Kandi nta zigera aguha ishimwe ryuzuye. Ibi bizatuma ugira ihungabana mu rukundo rwawe.

3.Umukobwa utinya kwiyemeza: Uyu mugore akunda kwivuguruza. Mu gihe kimwe akwereka ko agukunda cyane,mu kindi akubwira ko atiteguye kuba mu rukundo na we. Agerageza kukugumana hafi ye ariko yirinda kukwiha wese. Niba udashyizeho uko mugomba kubikora uzasanga uhora uhuzagurika mu rukundo.

4.Umukobwa w’ indyarya: Uyu mugore agaragara nk’ uwitonda kandi utunganye,ariko inyuma y’ ibyo byose aba Ari umugore ushaka kukugenzura mu buryo butagaragara. Akwigwizaho icyizere mu ntangiriro ariko buhoro buhoro akubwira nk’ umuntu uguhata urukundo rwe, ku buryo uzisanga uhora ugeregeza kumushimisha we ntacyo akora.

Related posts