Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Bashakaga kongezwa umushara biga amayeri i Rutsiro abarimu batanu 5 bamaze gufungwa

 

 

Mu karere ka Rutsiro haravugwa inkuru y’ abarimu batanu batawe muri yombi bazira gukoresha diplome z’ impimbano.

Kuri ubu urwego rw’ Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi abarimu 5 bigisha mu bigo by’ amashuri bitandukanye byo mu Karere ka Rutsiro bazira gukoresha impamyabushobozi mpimbano. Batawe muri yombi ku wa 08 Mutarama 2025 harimo uwitwa Ushimimana Emmanuel w’ imyaka 30.

Amakuru avuga ko uyu Emmanuel yigisha kuri G.S Rugaragara giherereye mu Karere ka Rutsiro, mu Murenge wa Mushonyi ,Akagari ka Rurara mu Mudugudu wa Rugaragara, ngo yafunganywe n’ uwitwa Iradukunda Claudine w’ imyaka 28 wigisha G.S Rundoyi yo mu Murenge wa Ruhango mu Kagari ka Rundoyi mu Mudugudu wa Gakaranka.

Urwego rw’ Ubugenzacyaha, RIB, rugaragara ko kandi rwafunze Nyiraminani Jeannette w’ imyaka 37 wigisha kuri G.S Rugote yo mu Murenge wa Gihango ,Akagari ka Shyembe mu Mudugudu wa Rugote. Tuyisenge Marrie Goreth w’ imyaka 34 na we ari mu bafunzwe n’ uru rwego. Uyu Tuyisenge yigisha mu ishuri ribanza rya Umubano riherereye mu Murenge wa Ruhango, Akagari ka Rundoyi mu Mudugudu wa Rushashu.

Amakuru akomeza avuga ko Umwarimu wa Gatanu watawe muri yombi n’ uru Rwego ni Uwineza Epaphrodite w’ imyaka 38 usanzwe yigisha mu ishuri ribanza rya Umucyo giherereye mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Mushonyi ,Akagari ka Rurara mu Mudugudu wa Gisunzu.

Aba Bose batawe muri yombi bikekwa ko bakoze icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano ubwo bakoreshaga impamyabumenyi mpimbano zigaragaza ko bize Kaminuza ndetse bakanazihemberwaho, ni icyaha bikekwa ko byakozwe ubwo abarimu bafite impamyabumenyi za Kaminuza bagombaga kongezwa umushahara, na bo bashaka uko bahimba izo mpamyabushobozi ngo ayo mahirwe atabacika.

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo za RIB ya Ruhango na Gihango mu Karere ka Rutsiro, ngo Dosiye zabo zamaze gukorwa ndetse byari biteganyijwe ko zohererezwa Ubushinjacyaha ku wa 13 Mutarama 2025.

RIB iributsa abantu bose kwirinda gukoresha inyandiko mpimbano, kuko ari ibikorwa bihanwa n’ amategeko, uzabifatitwamo ko azahanwa nk’ uko amategeko abiteganya.

Icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano bakurikiranyweho giteganywa n’ ingingo ya 276 y’ itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 ritaganya ibyaha n’ ibihano muri rusange. Ugihamijwe akatirwa igifungo cy’ imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ ihazabu ya miliyoni 3 frw ariko itarenga miliyoni 5 frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

 

Related posts