Bari bavuye gusangira inzoga,Abagabo babiri bishe umugore mu buryo bubabaje!

Mu karere ka Muhanga mu Murenge wa Kiyumba,, haravugwa urupfu rwa Mukeshimana wishwe n’abagabo babiri  bamukubise bikabije kugeza ashizemo  umwuka.

Ibi byabereye mu Murenge wa Kiyumba,mu i Santeri ya Remera, aho abakekwaho icyaha ni  Serubuga Silas wabanaga n’uyu mugore mu buryo butemewe n’amategeko ndetse na Bagirubwira Michel.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiyumba, Gakwerere Eraste, yabwiye itangazamakuru ko aba bagabo bagiye gusangira inzoga, bageze mu nzira basagarira Mukeshimana baramukubita kugeza bamusize ari intere.

Yagize ati: Ayo makuru yemeza ko abo bagabo bombi bamukubise mu gihe imvura yagwaga, babonye ko inkoni zimurembeje basiga aryamye hasi barigendera.”

Gitifu yavuze ko Mukeshimana na Serubuga Silas bari basanzwe bafitanye amakimbirane, kandi ko bari bamaze umwaka umwe babana batarasezeranye.

Nyuma yo kumenya iby’uru rugomo, abaturage bahuruye batabaza inzego z’umutekano zirimo Polisi na RIB, ubu zatangiye iperereza ku rupfu rwa Mukeshimana.

Umurambo wa nyakwigendera uracyari mu i  Santeri ya Remera mu gihe inzego z’ubutabera zikomeje gukora iperereza.

Gakwerere yasabye abaturage kwirinda urugomo, ahubwo bakajya batangira amakuru ku gihe ku makimbirane yo mu miryango ,ndetse asaba n’ababana batarasezeranye kwihutira bagasezerana  mu mategeko.

Ivomo: Umuseke