Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Bari bari mu kwezi kwa buki urupfu rw’ umwarimu w’ i Gatsibo rukomeje kubabaza benshi

Inkuru y’ inshamugongo yumvikanye mu gihugu cy’ u Rwanda,naho mu Karere ka Gatsibo,Umurenge wa Gasange haravugwa inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’umwarimu witwa Kanyamugara Wicriff wari umwarimu kuri GS Gategero wapfuye akiri mu kwezi kwa buki.

Amakuru agera mu itangazamakuru avuga ko  wari uzi neza nyakwigendera yatangaje ko  uyu mwarimu yari asanzwe ababanira neza,ari nyangamugayo doreko ngo yari anahagarariye urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi, mu murenge wa Gasange.

Twashatse  kumenya icyaba cyihishe inyuma y’urupfu rwe,ariko utashatse ko amazina ye ajya ahabona yavuzeko ibirimo kuvugwa cyane ari uko uyu Kanyamugara yaba yarahumanyirijwe mu bukwe bwe, yari amaze iminsi akoze,doreko yari akiri mu kwezi kwa buki.
Bivugwa ko akimara gukora ubukwe aribwo yahise arwara.

Related posts