Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Bari bamaranye imyaka itatu bakundana none umugabo yamutaye nyuma y’ iminsi ibiri bakoze ubukwe kubera gukunda imibonano mpuzabitsina mu buryo buteye ubwoba. Inkuru irambuye…

Umugore wakundanye n’umugabo imyaka 3 badakora imibonano mpuzabitsina, umugabo yamutaye nyuma y’iminsi 2 bakoze ubukwe amuziza ko umugore akunda imibonano mpuzabitsina muburyo budasanzwe.

Umutegarugori witwa Mary ukomoka muri Naivasha mugihugu cya Kenya yavuze uburyo umugabo we yamutaye nyuma yiminsi 2 aryamanye nawe bwa mbere mugihe bari bamaranye imyaka igera kuri 3 bari mumunyenga w’urukundo.

Uyu mugore yavuzeko yahuye n’umugabo we bwambere, aho yakoreraga ubworozi bw’inkoko n’ingurube mugiye yari asoje amashuri yisumbuye.

Uyu mugabo yamusabye ko bakundana ndetse umukobwa nawe arabyemera ndetse batangira gupanga uko bashobora kuzabana nk’umugore n’umugabo.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Nairobi Wire, uyu mugore yahamijeko mugihe cyose yamaranye n’uyu mugabo batigeze bakora imibonano mpuzabitsina kuko bari barabyemeranyijweho.Mugihe bari bamaze kubana umugabo yahise ahinduka.

Uyu mugore avugako bakigera murugo bararanye ndetse bagakora amabanga y’abubatse nk’umugore n’umugabo, iryo joro ngo bakimara gukora imibonano ngo umugabo yarahindutse muburyo bugaragara ariko umugore ntiyabitindaho kuko yumvaga impamvu ari uko bashobora kuba babikoze bwambere.

Umugore avugako bwakeye akajya kukazi nuko atashye asanga umugabo yamurakariye cyane kuburyo batigeze banavugana neza nkuko byari bisanzwe.

Mugitondo cyaho umugabo yabyutse azinga utwe ahita yigendera, bivugwako uyu mugabo ngo yatinye uburyo umugore we akoramo imibonano mpuzabitsina muburyo budasanzwe.

Nyuma y’amezi Ane, uyu mugore ngo yaje kumenya ko atwite inda yuyu mugaho gusa ngo kugeza ubu ntibarongera kuvugana ndetse ntiyifuza no kumubwira ko amutwitiye.

Related posts