Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Business

Bantu muhora mushyamirana mupfa abakiriya , dore uburyo bwiza wakoresha ugaca mu rihumye abo muhanganye

 

Abakiriya ni bo nkomoko y’inyungu abacuruzi bose baba bategereje. Umucuruzi asabwa gukoresha uburyo bwe bwihariye kugira ngo ababone dore ko baba bakenewe na buri wese, Kwakira umubare munini w’abakugana, biraharanirwa binyuze, mu buryo wateguye gukoramo ubucuruzi bwawe no kumenya ibicuruzwa byakurura abakiriya benshi.

Imikorere igaragara mu bucuruzi, igaragaza umubare w’abakiriya ubwo bucuruzi bushobora kwakira, Iyo bavuze ko umukiriya ari umwami, biba bigaragaza agaciro gakomeye yakagombye guhabwa igihe akugannye.Hari abakiriya baza mu bucuruzi bwawe baje kugereranya serivisi utanga n’izo bahabwa ahandi, bityo bagahitamo aho bazajya bahahira, Niba uhora uzirikana ko abakiriya bakenewe na buri mucuruzi ukuzengurutse, usabwa kumenya umwihariko wawe uzatuma barenga imiryango yose bakaza iwawe kandi utabashyizeho agahato, Umukire umwe yigeze kuvuga ko agahato ka mbere ushyira ku mukiriya, ni  ugucuruza ibicuruzwa bigezweho, bidafitwe na buri wese, biri ku giciro kitagoranye no kumuvugisha neza.

Ibyo iyo wabikoze neza, umukiriya we yishyiraho agahato ko kukwishakira.

Gufatirana amahirwe mu bucuruzi ni bumwe mu buhanga butabonwa na benshi. Ni byiza gutekereza uko wakwigwirizaho abakiriya kurusha abakuzengurutse ariko biciye mu buryo bwiza, Ikinyamakuru U.S Chamber of commerce kivuga ko gutwara abakiriya b’abo muhanganye kubera uburangare bwabo, atari ikosa. Gusa ni ngombwa kugira ubwenge igihe bikorwa.

Dore bimwe wakora ukigarurira imitima y’abakiriya b’abo muhanganye.

1.Ganiriza abakiriya babuze serivisi bakeneye ku bo muhanganye:Hrubwo umukiriya asohoka ku wo muturanye yarakaye kubera atakiriwe neza, yabuze ibyo akeneye yatumye igihe kirekire, cyangwa yasuzuguwe ntiyitabweho, Uwo ni umwanya mwiza wo kwegera uwo muntu ukamuganiriza ukamuturisha. Bimwe mu byihutirwa ugomba kumenya kuri uwo mu kiriya, ni ukumenya impamvu atishimiye guhahira ku wo muhanganye, Muri ako kanya uba usabwa kumenya ibi bikurikira kuri uwo mukiriya: Icyo ashaka ako kanya, Kumenya uwo ariwe no Kumenya igiciro uwo muhanganye agitangiraho.

Ibi bigufasha kumenya uburyo wafasha uyu mukiriya. Hari n’abakiriya baba badashobotse cyangwa bagoranye, ibi bigufasha kumumenya n’uburyo wamufata ukamwigarurira.

2. Ongera amasaha yo gukora:Ni byiza ko udatahira rimwe n’abandi bacuruzi ahubwo ukagira akarusho ku masaha ukora. Iyo bose batashye, burya ntibivuze ko n’abakiriya baba bahagaze guhaha. Ahubwo uko umukiriya aje akakubona arakwizera akumva ko igihe cyose akeneye ibicuruzwa yabibona.Business Journals ikinyamakuru cyo muri America kivuga ko ibyo abakiriya bari kugurira abo muhanganye ku isoko, babigurira wowe kuko bo baba batashye.

3.Umukirya musabe nomero mwajya muvuganiraho:Ni byiza gufata igihe mukabwira abakiriya udushya mwahanze, ibicuruzwa bishya mwazanye n’ibindi.

Si ngombwa ko urindira umukiriya mu bucuruzi bwawe gusa, ahubwo ni byiza ko umuhamagara ukamubwira ibishya waranguye byaba bisanzwe cyangwa bidasanzwe.Hari ubwo usanga umukiriya akeneye bimwe muri byo ariko adafite umwanya wo kuza kubifata, ukaba wabimujyanira cyangwa ukaba wamubikira ibyo akeneye mbere y’uko bishira.

Kugirana ubushuti n’umukiriya binyuze mu kumuhamagara kuri terefone, bituma akwiyumvamo akumva ko witaye ku byifuzo bye maze ukaba uramwigaruriye burundu ndetse akibagirwa gusubira ku bo muhanganye bamufataga nabi.

 

Related posts