Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Bamwe mu babyeyi b ‘ i Burera baratabaza baravuga ko agakono k’ abapapa kagiye gushyira ubuzima bw’ abana mu kaga

Mu Karere ka Burere mu Murenge wa Cyanika ,bamwe mu babyeyi baratabaza aho bavuga ko agakono k’ abapapa kagiye gutuma abana babo bajya mu mutuku.

Ibi aba babyeyi babivuze nyuma y’ uko abagabo babo bishyiriyeho gahunda idahwitse bise agakono k’abapapa bahaha ibiryo bakabirya bonyine babyitekeye ubwabo cyangwa se babisabye abagore babo, ibi ngo bikaba ari bimwe mu bitiza umurindi igwingira ry’abana.

Umwe mu bagore bo mu Murenge wa Cyanika, Akagari ka Kamanyana, Mukaberwa Alicia yavuze ko agakono k’abagabo bise ak’abapapa ari ikibazo gikomeye kandi cyihishe mu miryango imwe n’imwe yo muri Burera.Yagize ati : « Hano muri bino bice by’iwacu n’ubwo abagabo bacu bakunda kwinywera kanyanga ziva hakurya hano, bakirirwa mu tubari biroha imishito y’inyama z’inka n’ihene, ariko nanone batoye indi ngeso mbi yo kuvuga ngo uturyo twiza ni utw’umutware w’umuryango ku buryo hari aho usanga umwana azi ko indyo nziza yateguwe uwo munsi ari iya papa, ibi rero ni zo ngaruka zo kugwingira kw’abana bacu tukaza tukiyambaza shishakibondo. »

Bagenayabo Olive wo mu Kagari ka Nyagahinga we avuga ko mu myaka 6 amaze ashakanye n’umugabo we babyaranye kabiri atari yigera abona umugabo aguze inyama mu rugo

Yagize ati : « Umugabo wanjye ibyerekeranye n’imikurire y’umwana ndetse no gutegura indyo yuzuye ntacyo biba bimubwiye kuva nashakana na we ntabwo nari narya inyama mu rugo rwacu, afite imbaraga arakora afite amafaranga arinywera agataha yasinze, namubwira kumfasha kondora abana bari mu mirire mibi akanyuka inabi, mbese abagabo b’ino bamwe ni bo batera igwingira ry’abana babo kandi babishaka ».

Ngiruwonsanga ni umugabo uri mu kigero cy’imyaka 54, avuga ko impamvu bamwe mu bagabo bashyizeho gahunda y’ingeso mbi yo kwishingira agakono k’abapapa ngo ni bumwe mu buryo bwo gukemura amakimbirane, ariko ibi bintu ngo bikaba bitera ingaruka zikomeye kugeza ubwo umwana wo muri uwo muryango urwaza bwaki.Yagize ati: «Aho kugira ngo wicane n’umugore kubera ko yagiye mu kabari akaza yasinze utakigira n’ijambo mu rugo, aho kugira ngo ufungwe rero uhitamo kwishakamo ibisubizo kuri bamwe na bamwe ukitekera ni ho iri zina ngo ni agakono k’abagabo kuko hari bamwe bitekera ndetse imyaka igashira ari myinshi, ariko rero hari n’abagore bateka ibiryo bakima abagabo.»

Kuba koko hari bamwe mu bagabo bihengekana inkono zabo mu rwego bo bita ngo ni agakono k’abagabo bigateza igwingira ry’abana bishimangirwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika Venant Ngendahayo ariko ngo ku bo bigaragayeho bagirwa inama.Yagize ati: «Ikibazo cy’amakimbirane mu ngo ntabwo kiri mu Murenge wa Cyanika gusa n’ahandi kirahavugwa, gusa hano agakono k’abagabo hari aho tubyumva mu miryango, tukabegera tukabaganiriza yemwe hari n’aho usanga koko hari umugabo uba ukwe mu rugo arara wenyine kandi akanitekera aha rero ntibyabuza igwingira, iki kibazo rero turimo guhangana na cyo kuko agakono k’abagabo ni ingeso mbi.»

Ngendahayo avuga ko kimwe mu bikurura amakimbirane kugeza ubwo hageze ubwo ingeso mbi yo kwitegurira amafunguro ku bagabo bamwe na bamwe, inkomoko ari kanyanga.Yagize ati: «Niba se umugabo ahereye ku wambere anywa kanyanga ziva hakurya hano mu baturanyi, urumva azatekereza iterambere ry’urugo? Ntibishoboka ubu rero intandaro y’igwingira n’utwo tugeso twa nditekera nirwaneho byose inkomoko ni ubusinzi bamwe mu bagabo bo muri uyu Murenge banze gucikaho ».Imibare igaragaza ko mu Karere ka Burera igwingira rihagaze ku gipimo cya 41,6%.

Related posts