Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Iyobokamana

Bamwe baribaza niba uyumukobwa uri gutungura benshi muri iyi minsi , ubwiza bwe aribwo bubashije kumugeza i Bwami cyangwa niba umutima we uzabasha kuhamugumisha

 

Ninyuma yuko mumpera z’ukwezi kwa karindwi uyu mwaka hakomeje kugenda hagaragara umukobwa udasanzwe mubwiza bw’inyuma burangwa no guhora yishimye aseka , doreko n’inshuti ze nabo babana umunsi kumunsi bagiye badutangariza ko n’umutima mwiza nawo awufite , uwo ntawundi ni Ambassador UMULISA Cynthia umukobwa mwiza kandi ukiri muto ,ukomeje kwigarurira imitima yabenshi mu Rwanda no Mumahanga binyuze mumpano ye mukuririmba indirimbo zihimbaza Imana aho kurubu amaze gukora indirimbo 2 ariko amakuru dufite nuko agiye gushyira hanze nizindi ndirimbo nyinshi muminsi ya vuba.

 

Uyu mukobwa yegukanye igihembo cy’ umuntu wakunzwe cyane mumarushanwa ya RSW TALENT HUNT RWANDA 2023

 

Uyumukobwa ninawe wegukanye igihembo cy’umuntu wakunzwe cyane mumarushanwa ya RSW TALENT HUNT RWANDA 2023 ategurwa na Minisiteri yivugabutunwa ya RISE AND SHINE WORLD INC ifite ikicaro gikuru mugihugu cya Australia ariko igakorera mubihugu bitandukanye. Yaje kubihererwa igihembo cyakayabo kamamillion ndetse no guhinduka ambassador w’uyu muryango mpuzamahanga w’ivugabutumwa, hakiyongeraho no kurebererwa inyungu ze mubya muzika ( full music management) na kompanyi mpuzamahanga ifitanye imikoranire na Rise and shine world Inc. Nkuko byari bikubiye mubihembo yaragenewe.

Ambassador UMULISA Cynthia kurubu yamaze kugaragaza yuko agiye guhesha umugisha abakunzi be ndetse na Noheli nziza binyuze mubitaramo byakataraboneka yise NI YESU CHRISTMAS CELEBRATION FESTIVAL 2023 azakora mukwezi Kwa cumi nabiri uyumwaka .

Inkuru bifitanye isano: Ambassador UMULISA Cynthia umwe mubatsinze mumarushanwa ya RSW TALENT HUNT RWANDA 2023 SEASON ONE akomeje gukora amateka adasanzwe.

Umulisa Cynthia agiye guhesha umugisha abakunzi be ndetse na Noheli nziza mubitaramo byakataraboneka yise NI YESU CHRISTMAS CELEBRATION FESTIVAL 2023

KigaliNews twifuje kumubaza impamvu zibi bitaramo, bituma dufata urugendo twerekeza aho abarizwa ku KACYIRU mumugi wa Kigali , kubwibyago ntitwabashije kumubona imbonankubone kubera gahunda nyinshi afite zirimo no kwitegura ibi bitaramo ndetse no kuba anabihuza n’amasomo dore ko ari mumwaka wanyuma usoza amashuri yisumbuye , kumurongo wa Telephone igendanwa, KigaliNews yamufatishije bigoye kubera inshingano nyinshi afite aradukundira aratwitaba , twahise tumubaza uburyo ibyo twabonye kumbuga nkoranyambaga niba aribyo .

Mukudusubiza bivanze no guseka dore ko mubuzima bwaburimunsi bigoye kumubona cyangwa kumwumva atari guseka , yahise asubiza umunyamakuru wa KigaliNews ati mbese noneho ngusubize iki Koko ? Naramubajije nti ibyo twabonye kurukuta rwawe rwa Instagram yuko ufite Ibitaramo muri December mbese nibyo ? Cyangwa nagatwiko ? Niba aribyo mbese biteguye gute ? Ambassador UMULISA Cynthia yahise adusubiza ngo mbese nibyo ngibyo mwambazaga ? Ahita aseka muburyo bushimishije ati nibyo Koko ibitaramo birahari rwose muri December uyu mwaka .

Uburyo biteguye nuko tuzafatanya nabantu kwizihiza iminsi mikuru mubitaramo twise NI YESU CHRISTMAS CELEBRATION FESTIVAL 2023 . Twahise tumubaza uburyo biteguye dore ko bigaragara ko ntamakuru ahagije arashyirwa hanze , yadusubije yuko vuba uburyo biteguye biri bube bisohotse bikajya ahagaragara kugira ngo abantu babashe kumenya gahunda neza

Twifuje kumubaza ibibazo byinshi atubwira yuko ubu atahita abibonera ibisubizo ahubwo twategereza muminsi yavuba we nikipe ye bakabanza bagashyira ahagaragara uko ibyo bitaramo bizaba biteguye tukazabona kumubaza ibibazo byose dushaka gusangiza abasomyi bacu

Ambassador Umulisa Cynthia ntabyinshi yatubwiye mu myiteguro y’ ibi bitaramo gusa ngo mu minsi yavuba ko azabidutangariza natwe tukabitangariza abasomyi bacu

 

Twashoje tumushimira ariko tumubaza icyo yabwira abakunzi be . Ambassador Umulisa Cynthia yasabye abakunzi be ndetse nabandi bose gukomeza kumushyigikira ndetse no kumusengera kugira ngo ibyakora bikomeze bifashe benshi . Kandi yakomeje abashimira uburyo badahwema kumushyigikira abizeza ko atazabatenguha.

Mubusanzwe uyu mukobwa asanzwe afite imishinga myinshi ahuriyemo nabamureberera mumuziki dore ko inshuti ze zahafi zitashatse ko amazina yazo tuyatangaza zadutangarije yuko hari ibikorwa byinshi birimo nibyubugiraneza uyumukobwa ari gutegura ndetse nibikorwa bindi birimo kuzenguruka ibihugu bitandukanye atanga ubutumwa bwiza bwa YESU .

KigaliNews irakomeza gukurikirana hafi ibyikigitaramo cya NI YESU CHRISTMAS CELEBRATION FESTIVAL 2023 Aho bigaragara ko kizaba ari igitaramo cyidasanzwe mu Rwanda no mukarere. Tuzabibagezaho mumakuru yacu ataha.

 

Reba indirimbo Hano NI YESU yitiriye igitaramo cye cyambere .

Related posts