Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

BAL2024: APR BBC yatsinze AS Duanes, ishyira ikirenge kimwe mu mikino ya nyuma i Kigali

APR BBC yatsinze AS Douanes yo muri Sénégal amanota 66 kuri 61 mu mukino w’amajonjora wabereye i Dakar muri Sénégal mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere taliki ya 7 Gicurasi 224.

Kuva taliki ya 4 Gicurasi, mu nzu y’imikino ya Dakar Arena hari kubera imikino y’amajonjora yo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma ya BAL izabera mu i Kigali mu Rwanda kuva ku ya 24 Gicurasi.

Umukino wo muri iri joro wari ukomeye cyane haba kuri AS Duanes ndetse na APR BBC yari ifite umukoro wo gukora ibitandukanye n’ibyo iherutse gukora ubwo yatsindwaga na Rivers Hoopers yo muri Nigeria mu mukino wa kabiri w’icyerekezo babarizwamo cya Sahara Conference.

Umutoza w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, Mazen Trackh yahisemo kubanza mu kibuga abasore 5 bagizwe na Axel Mpoyo, Adonis Filer, Kapiteni William Robeyns, Dario Hunt na kizigenza Obadiah Noel.

Nubwo yari ifite intwaro zose, iyi kipe yatangiye nabi kuko agace ka mbere karangiye AS Duanes ya Sénégal iyoboye n’amanota 17-11.

APR BBC nyuma yo kugabanya amakosa no gushaka uko bayakoresha AS Douanes yari yabazonze mu gace kabanje ahubwo, iyi kipe yabigezeho kuko amakipe yombi yagiye kuruhuka Ikipe y’Ingabo z’Igihugu iri imbere n’amanota 27-26.

Agace ka gatatu karangiye APR yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota ane dore ko yari 46 kuri 42, aho uyu mukino waranzwe n’ibura ry’amanota dore ko na kizigenza wa AS Duanes Jean Jacques Boissy wa Douanes yaboneje mu nkangara amanota 14 yonyine.

Umukino wongeye kudogera kuri APR mu minota ya nyuma, kuko habura umunota umwe n’amasegonda 48 ngo umukino urangire, Abanyarwanda bashyizemo ikinyuranyo cy’amanota atandatu (60-54) cyabaye kinini mu mukino, ariko ntibyamaze umwanya kuko mu masegonda 33 ya nyuma byari 60-59.

Mu masegonda 20 ya nyuma, Hunt yakoreye ikosa kuri Boissy watsinze “free throws” ebyiri abihundura 63-61, igitutu cyongera kujya kuri APR kuko Kapiteni wayo, William Robeyns na we yatsinze “free throw imwe, abihundura 64-61 muri ebyiri yari ahawe amaze gukinirwa nabi na Boissy wari washyushye mu mutwe hasigaye amasegonda 12.

Muri aya masegonda Noel Obadiah wanatowe nk’umukinnyi mwiza w’umukino, MVP yahise atsinda “free throw” imwe mbere y’uko Dario Hunt atsinda izindi ebyiri ku ruhande rwa APR BBC.

Umupira Ntore Habimana yambuye Boissy, agahita akorerwa ikosa na Samba Fall, wagaruriye icyizere APR n’Abanyarwanda kuko umusifuzi yahise atanga lancer-franc ebyiri zinjijwe neza n’uyu mukinnyi, Ikipe y’Ingabo z’Igihugu igira amanota 66-61 mbere y’uko Harouna Amadou Abdoulaye ahusha amanota atatu ya nyuma ku ruhande rwa AS Douanes.

Iyi ntsinzi ya APR yatanze icyizere kuko yasoje imikino ibanza ari iya kabiri n’intsinzi ebyiri mu mikino itatu, ikurikiye Rivers Hoopers yatsinze US Monastir amanota 84-63, ikagira intsinzi eshatu mu mikino itatu.

Imikino yo kwishyura izatangira ku wa Kane, tariki ya 9 Gicurasi aho APR FC izahura na US Monastir imaze gutsindwa imikino yayo yose, naho Rivers Hoopers izahura na AS Douanes.

Nk’uko biteganyije, makipe abiri ya mbere muri iyi Sahara Conference ni yo azabona itike y’Imikino ya nyuma ya BAL 2024. Ikipe izaba iya gatatu ifite amahirwe make kuko izagereranywa n’ayandi yo muri Kalahari havuyemo Cape Town Tigers yamaze kubona itike ndetse n’izava muri Nile Conference.

Imikino ya nyuma ya BAL Season ya 4, izabera muri BK Arena i Kigali kuva taliki ya 24 Gicurasi kugeza ku ya 1 Kamena uyu mwaka, bashaka uzasimbura Al Ahly yo mu Misiri yibitseho irushanwa ry’ubushize.

APR irabura intsinzi imwe ngo ikatishe itike yo gukina finals za BAL 2024
Noel Obadiah yatowe nk’Umukinnyi mwiza waranze umukino

Jovon Adonis Filer yakomeje kwitwara neza cyane

Related posts