Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Babiri bagiye inama baruta umunani urasana!Perezida w’ikipe ya Rayon Sports yatumiye inama yikitaraganya ese igamije iki!nibande batumiwe!

Babiri bagiye inama baruta umunani urasana!Perezida w’ikipe ya Rayon Sports yatumiye inama yikitaraganya ese igamije iki!


Perezida w’ikipe ya Rayon Sports yatumiye inama yikitaraganya izaba ku Cyumweru tariki ya 10 nyakanga 2022, igomba kuvamo ibisubizo bifasha kipe ya rayon sports gutwara igikombe umwaka utaha.


Iyi nama amakuru Ikglnews yamenye ni uko izabera mu Rugando kuri apartment imwe yegeranye na hoteli iri hafi y’umurenge wa Kimihurura mu masaha yumugoroba.


Nkuko bisobanurwa neza hateganijwe ko abazayitabira bazungurana ibitekerezo kugira ngo harebwe icyakorwa ku buryo umwaka utaha Rayon Sports izaba ihagaze nta kibazo na kimwe kiyijegajeza.


Ikindi batazarenza ingohe ni ikibazo cy’amikoro cyugarije iyi kipe, bazaganira ku ngingo yo kureba uburyo yabona amikoro ahamye yazatuma abakinnyi batongera kwivumbura bya hato na hato banga gukora imyitozo nk’uko byabaye mu mwaka ushize.


Mu byukuri Ibi bikaba bizagendana no kubasaba gushyira hamwe bakubaka iyi kipe aho Uwayezu Jean Fidele yiteguye kwereka abakunzi ba Rayon Sports imbogamizi yagiye ahura nazo zirimo kuba yaratereranywe, ikipe bakayimurekera.


Uretse ibi kandi hazaba ari no mu buryo bwo guhuza abakunzi ba Rayon Sports bakicara bakaganira kubera ko kuva yatorwa mu mpera za 2020, Uwayezu Jean Fidele ntiyigeze abona amahirwe yo kubahuza kubera icyorezo cya Coronavirus.


Amakuru avuga ko iyi nama nyunguranabitekerezo yatumiwemo abayobozi b’amatsinda y’abafana (fan clubs), abavuga rikijyana muri iyi kipe, aba biganjemo abagiye bayobora iyi kipe mu bihe bitandukanye.


Bamwe mu bakunzi biyi kipe bamaze kugaragaza ko bishimiye iyi nama kuko izafasha abakunzi biyi kipe gusenyera umugozi umwe.

Related posts